Abantu 28 bafashwe bacyekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe
Abantu 28, barimo abasirikare babiri n’abagore barindwi, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo kugenzura no gushakisha abakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gace ka Malepe, muri Komini ya Beu, mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gikorwa cyabaye mu gihe umutekano muke umaze iminsi wiyongera muri aka gace, aho abaturage bakomeje kugaragaramo ubujura bukorerwa mu ngo n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Polisi y’Igihugu ya RDC (PNC) yatangaje ko muri iki gikorwa hanasatswe amazu n’ahandi hakekwaga kuba hihishe intwaro, hafatwa imbunda ebyiri zari zifite amasasu 169.
Mu bantu 28 bafashwe harimo abasirikare babiri n’abagore barindwi. Polisi ivuga ko bose bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bakorerwe ibazwa, mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi muri Beni, Nasson Murara, yavuze ko iki gikorwa kigamije guhangana n’umutekano muke umaze iminsi ugaragara muri Malepe.
“Inzego z’umutekano zafashe imbunda ebyiri zari zifite amasasu 169. Abafashwe bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza,”
Polisi ivuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’izo ntwaro, uko zageze mu maboko y’abazifatanywe n’icyo zakoreshwaga.
Igikorwa cyo gucunga umutekano no gusaka cyabaye nyuma y’uko abaturage n’abahagarariye sosiyete sivile basabye inzego z’umutekano kongera ingufu mu gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kuva mu ntangiriro za Nzeri, muri Malepe hamaze kugaragara ibikorwa by’ubujura birenga 20, kandi bimwe muri byo byahitanye ubuzima bw’abantu.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri, umunsi umwe mbere y’igikorwa cyo gusaka, abantu batatu barimo umugabo n’umugore bakoraga umwuga wo kuvunjisha amafaranga bishwe muri aka gace.
Ibi byatumye abaturage bongera gusaba ko ibikorwa byo gucunga umutekano bikazwa, cyane cyane mu duce tumaze kugaragaramo ubujura n’ibitero bikunze kwibasira abaturage.
Imiryango ya sosiyete sivile ikurikirana ibibazo by’umutekano ivuga ko muri Nzeri gusa, mu mujyi wa Beni hamaze kugaragara ibikorwa by’ubujura birenga 50.
Muri ibyo, hafi 20 byabereye mu gace ka Malepe, muri Komini ya Beu.
Abaturage bagiye batakaza ibintu by’agaciro mu gihe abagizi ba nabi binjiraga mu ngo, mu bitero byagiye binajyana no guhitana ubuzima bw’abantu.
Inzego z’umutekano zisaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu cyangwa ibikorwa bakekaho, kugira ngo bifashe mu gukumira ibyaha no gufata ababigiramo uruhare.
Iperereza ku bantu 28 bafashwe ndetse n’intwaro n’amasasu byafashwe rirakomeje. Polisi ivuga ko rizafasha kumenya niba abafashwe hari uruhare bagize mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bigaragara muri Malepe no mu tundi duce tw’umujyi wa Beni.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo