Abaturage bo kwa Mahame bahangayikishijwe n’urugomo bavuga ko ruhuzwa n’ubucukuzi butemewe
Abaturage bo mu gace ko kwa Mahame, mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abantu bita “Bamunyongoro”, bashinja gutega abaturage mu nzira, bakabambura ndetse abandi bagakomeretswa. Bavuga ko bamwe muri abo bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu mugezi wa Nyabahanga.
Aba baturage bavuga ko abo bita Bamunyongoro bakunze kugenda bitwaje imihoro, bakaba batera ubwoba abaturage ndetse bamwe bakabambura ibyo bafite. Hari n’abavuga ko bamaze gukomereka nyuma yo guterwa n’abo bantu, bamwe bakaba barajyanywe kwa muganga.
Umuturage witwa Mukundente Jackson, utuye muri aka gace, avuga ko aba bantu babangamiye umutekano w’abaturage, kuko ngo hari ubwo babatega mu nzira bakabambura ndetse bagakomeretsa uwagerageza kubavuguruza. “Aba bantu bahangayikishije abaturage cyane. Hari igihe ubasanga mu nzira bavuye gucukura amabuye ariko btarahembwa bakagutega maze bakakwambura ibyo ufite. Iyo ushaka kuvuga cyangwa kubarwanya, bashobora no kugutema. Ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’abaturage.
Undi muturage, Nyirahakuzimana Chantal, na we avuga ko ibikorwa by’abo bantu biteje inkeke mu baturage, asaba ko inzego bireba zagira icyo zikora kugira ngo iki kibazo kidakomeza gukura. “Aba bantu ni ikibazo gikomeye kuko abaturage batinya kugenda mu bice bimwe na bimwe. Turifuza ko inzego zibishinzwe zabikurikirana, kuko umutekano wacu ugomba kubahirizwa,”
Abaturage bavuga ko ikibazo cy’urugomo bagaragaza gifitanye isano n’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu mugezi wa Nyabahanga. Bavuga ko ibikorwa nk’ibi bidahungabanya umutekano gusa, ahubwo binagira ingaruka ku baturage batabigizemo uruhare.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko ibikorwa by’urugomo bihangayikishije abaturage bidakwiye kwihanganirwa aho yagize ati” ibikorwa nk’ibi ntabwo ari ibikorwa bikwiye kwihanganirwa,tugiye kubikurikirana kandi biraza gucyemuka vuba bidatinze”
Polisi iburira abantu bakora ibikorwa nk’ibi ko izakomeza kubikurikirana, kandi ko abazagaragaraho ibikorwa by’urugomo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Iki kibazo cyongeye kugarukwaho nyuma y’uko ku wa 12 Nzeri 2026, abaturage babiri bo mu Kagari ka Kayenzi, bakomeretse mu gikorwa cy’urugomo abaturage bahuza n’abo bita Bamunyongoro.
Amakuru yatanzwe avuga ko umwe muri bo ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kibuye, mu gihe undi ari kuvurirwa ku Bitaro bya CHUK.
Itegeko N°58/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo ya 54, riteganya ko umuntu ushakashaka, ucukura, utunganya cyangwa ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Abaturage bo kwa Mahame basaba inzego bireba gukomeza gukurikirana ikibazo cy’ubucukuzi butemewe n’urugomo bavuga ko bufitanye isano, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bidakomeza guhungabanya umutekano w’abatuye aka gace.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo