Wednesday, 21 Oct 2026
×
Abatuye mu murenge wa Rubengera- Karongi  barataka kwangirizwa imyaka n’abashumba
AMAKURU

Abatuye mu murenge wa Rubengera- Karongi  barataka kwangirizwa imyaka n’abashumba

Gasisi Enock 18 Sep 2026 Sep 18, 2026 63 views 0 ibitekerezo

Abaturage batuye mu midugudu ya Kamuvunyi na Gasharu, mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, baravuga ko bahangayikishijwe n’abashumba n’aborozi bangiza imyaka yabo, bimwe mu bikomeje guteza  amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi.

Aba baturage bavuga ko bamwe mu bashumba bajya mu mirima yabo gushaka ubwatsi, ariko aho kubwahira  mu buryo bumvikanyeho na ba nyir’imirima, bakabwahira kungufu bakanarandura imigozi y’ibijumba ndetse  bagatema insina zabo, bigatuma abaturage bahomba umusaruro wabo.

Faustin Buregeya, utuye muri aka gace, avuga ko ikibazo cy’abashumba gikomeye kuko avuga ko uyu mugabo yagaragarije Imena Press Rwanda  ko yangirijwe insina zifite agaciro ka mafaranga arenga ibihumbi 100, bimwe mu bituma avuga ko aba bashumba bafite urugomo.

Faustin Buregeya: “aba bashumba iyo babonye batabona uko bakwiba cyangwa ugafata ugiye ku kwiba bahita bashaka uburyo bakwigaho maze bagahengera udahari bakaza bagatema insina zawe cyangwa ubwatsi bagatemera hasi,  urabona izi nsina nabyutse nsanga zose zirihasi kandi ntacyo nari kubakoraho , icyo nifuza nuko ubuyobozi bwadutabara muri aka gace iki kibazo kirahari”.

Ibi aba baturage babihuza no kuba hasanzwe hari ikibazo abantu boroye inka ariko mu byukuri ntabwatsi bafite bigatuma bahitamo gushaka abakozi bafite imbaraga kugirango bajye bajya kwiba ubwatsi bw’abaturage maze babubura bakangiza imyaka y’abaturage kugirango bite kun ka za bashebuja.

 Nyiraminani Vestine, yagize ati; “Hari aborozi batagira ubwatsi buhagije, bagakoresha abantu bajya gutema ubwatsi mu mirima y’abandi. Iyo babikoze nta bwumvikane, bituma abaturage barakara kandi bikaba intandaro y’amakimbirane.”

Abaturage bose batuye muri aka gace bahuriza ku kuba barembejwe n’aba bashumba kuko bagaragaza ko batizeye ko n’ubwo batangiye gukungira imyaka bazayisarura mu gihe ubuyobozi budafatanyije nabo mu gushakira umuti iki kibazo.

Abatugrage kandi banavuga  ko hanakenewe ubufatanye hagati y’abahinzi, aborozi n’ubuyobozi kugira ngo ikibazo gikemurwe mu bwumvikane, bityo ibikorwa byo kwangiza imyaka n’amakimbirane bikumirwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, avuga ko ikibazo cy’abaturage bo mu midugudu ya Kamuvunyi na Gasharu bavuga ko imyaka yabo yangizwa n’amatungo n’abashumba kitari gisanzwe kizwi n’ubuyobozi.

Avuga ko nyuma yo kukimenyeshwa, ubuyobozi bugiye kugikurikirana, bukaganira n’abaturage, aborozi ndetse n’abashumba kugira ngo hamenyekane impamvu zitera iki kibazo ndetse uzafatwa yabigizemo uruhare akaba azahanwa . “Iki kibazo tugiye kugikurikirana, kandi uzagaragara mu kwangiza imyaka y’abandi cyangwa guteza amakimbirane azabihanirwa hakurikijwe amategeko.”

Aba baturage basaba ubufasha mu gihe igihembwe cy’ihinga cya A cyatangiye , bakavuga ko n ‘ubwo bari guhinga batazi neza niba aba bashumba bazatuma basarura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo, hagashakwa uburyo bwo gukemura amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi no gukumira ko yakomeza kubangamira abaturage.

 

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo