ADEPR yashimiwe kwambura inshingano abapasiteri bakoze Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimiye Itorero rya ADEPR ku cyemezo cyo kwambura inshingano z’ubushumba n’iz’ububwirizabutumwa abapasiteri n’abandi babwirizabutumwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba ba ADEPR, ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, rikazasoza ku wa 10 Ukwakira 2026.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko iri torero rigamije gufasha abashumba ba ADEPR gukomeza kugira uruhare mu kubaka Umunyarwanda uharanira kubana neza n’abandi, kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
Muri iri torero, gahunda ya Ndi Umunyarwanda izibandwaho hagamijwe kongerera abapasiteri ubumenyi ku bumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u Rwanda n’uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni na gahunda igamije kongerera amatorero ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.
Mu ijambo rye, Minisitiri Bizimana yashimye ADEPR ku bikorwa by’iterambere n’isanamitima ikorana na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko gufata ingamba ku bakoze Jenoside ari imwe mu ntambwe z’ingenzi mu rugendo rw’iri torero.
Yagize ati: “Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero. Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.”
Yakomeje avuga ko ADEPR itahisemo guhakana ibibazo byagaragaye mu banyamadini, ahubwo ikemera kubyemera no gufata ingamba zo kubikosora.
Ati: “Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk’uko tubibona mu madini amwe na mwe.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko icyemezo cyo kwambura inshingano abapasiteri bagize uruhare muri Jenoside cyafashwe kuko batatiye indangagaciro z’ijambo ry’Imana n’ibihango by’igihugu n’Umunyarwanda.
Yagize ati: “Iyo tubonye ko abashumba ba ADEPR bari mu batatiriye igihango cy’igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi, twahisemo kubambura inshingano zo kuba abashumba mu itorero ryacu.”
Ku wa 18 Werurwe 2026, ADEPR yatangaje ko yambuye inshingano z’ubushumba n’iz’ububwirizabutumwa abapasiteri n’ababwirizabutumwa 35, nyuma yo guhamywa n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.
Icyo cyemezo kigaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, kwigira ku mateka no kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo