Wednesday, 21 Oct 2026
×
AFC/M23 yavuze impamvu itari gufata ibice bishya
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze impamvu itari gufata ibice bishya

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 08 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 240 views 0 ibitekerezo

Umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC, Corneille Nangaa, yavuze ko kuba AFC/M23 itari gukomeza kwigarurira ibindi bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe wabuze ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.

Nangaa yavuze ko ahubwo AFC/M23 yahisemo guha umwanya inzira ya politiki na dipolomasi, mu gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi yabivuze ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije impamvu AFC/M23 itakomeje ibikorwa byo gufata ibindi bice.

Nangaa yavuze ko kuva M23 ikiri mu mashyamba ya Sabyinyo ndetse na mbere y’uko ihinduka AFC/M23, yakomeje gusaba ko habaho ibiganiro hagati y’impande zihanganye kugira ngo amakimbirane akemurwe mu mahoro.

Yavuze ko ibyo byifuzo byagiye byangwa n’ubuyobozi bwa Kinshasa, bityo imirwano igakomeza kugeza ubwo AFC/M23 yageze mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ati:“Kuva muri Sabyinyo kugera i Bunagana, AFC/M23, ndetse no mu gihe yari ikiri M23, twasabaga buri munsi ko twaganira kugira ngo turangize iki kibazo. Ariko abo duhanganye barabyanze. Intambara yakomeje i Rutshuru, dusaba ibiganiro barabyanga. Kugeza ubu tugeze muri Kivu y’Amajyepfo.”

Nangaa kandi yavuze ko AFC/M23 yifuza kwigaragaza nk’umufatanyabikorwa mu gushaka amahoro, avuga ko yubahiriza ibyo yiyemeje mu biganiro by’amahoro, birimo n’amasezerano y’agahenge.

Ati:“Turagira ngo tubwire Isi n’Abanye-Congo bose muri rusange ko turi abafatanyabikorwa b’amahoro. Ibyo twiyemeje byose turabyubahiriza. Twasinye agahenge kandi turi kukubahiriza.”

Ibi yabitangaje mu gihe ibikorwa byo gushaka umuti wa politiki w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje. Ku wa 5 Ukwakira, itsinda ry’abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23 i Goma mu biganiro byibanze ku nzira y’amahoro.

Ku wa 7 Ukwakira, nyuma y’izo nama, itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryasabye impande ziri mu makimbirane kubahiriza ibyo ziyemeje ku bijyanye n’agahenge, gukorana n’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ryako no gukomeza ibiganiro bya politiki.

Nubwo avuga ko AFC/M23 ishyize imbere inzira ya politiki, Nangaa yavuze ko Kinshasa ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye.

Yatanze urugero ku bikorwa bya gisirikare bikomeje kuvugwa mu gace ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Nangaa yavuze ko AFC/M23 idashaka gukomeza kwihanganira ibitero nk’ibyo igihe kirekire, nubwo avuga ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo gukomeza imirwano.

Ati:“Twebwe twitwa inkazi. Dufite imbaraga. Twafashe Bunagana, Rutshuru ndetse tugera aho turi uyu munsi. Ariko dufite ubushake bwo kubona igisubizo cya politiki n’icya dipolomasi.”

Nangaa yavuze ko nubwo AFC/M23 ikomeje gushyigikira inzira ya politiki, itazihanganira ibitero ikomeza kuvuga ko bigabwa ku birindiro byayo.

Yavuze ko mu gihe ibitero nk’ibyo byakomeza, ubuyobozi bw’uyu mutwe bushobora gufata umwanzuro wo kongera ibikorwa bya gisirikare.

Ati:“Nibakomeza ibyo bari gukorera Minembwe uyu munsi, ntabwo tuzabyihanganira. Hazagera igihe tubone amabwiriza yo kujyayo.”

Aya magambo aje mu gihe inzira zitandukanye zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC zikomeje. Usibye ibiganiro bya Doha hagati ya Kinshasa na AFC/M23, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na wo uri gukomeza ibikorwa by’ubuhuza, mu gihe impande zose zisabwa kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira inzira y’amahoro.

Kugeza ubu, amagambo ya Nangaa agaragaza ko AFC/M23 ivuga ko ishaka gukomeza inzira ya politiki, ariko ikanavuga ko ishobora gusubukura ibikorwa bya gisirikare mu gihe ibitero ku birindiro byayo byakomeza.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo