Amafaranga yararigishijwe yari agamije ku rwanya ebola
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (INSP) cyatangaje ko cyashyizeho uburyo bwo gukurikirana amafaranga agenerwa ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola, mu gihe hakomeje kwibazwa aho amafaranga arenga miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika yaba yaragiye.
Ku wa 19 Ukwakira 2026, Umuyobozi Mukuru wa INSP, Dieudonné Mwamba Kazadi, yasobanuye ko ikigo ayoboye gisaba abafatanyabikorwa kugaragaza amafaranga bemeye gutanga, ayo bamaze kwakira n’ayo bakoresheje.
Ibi bije nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, agaragaje impungenge ku micungire y’amafaranga agenerwa kurwanya Ebola muri RDC.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 14 Ukwakira 2026, yavuze ko mu mafaranga agera kuri miliyoni 962 z’amadolari abaterankunga bavuga ko batanze, arenga gato miliyoni 200 ari yo yari yashoboye gukurikiranwa kugeza ku bafatanyabikorwa bakorera aho ibikorwa bibera.
Ibi byatumye hibazwa aho andi arenga miliyoni 700 z’amadolari yagiye.
INSP ivuga ko abafatanyabikorwa bagera kuri 30 bamaze gutanga amakuru y’imari. Amafaranga batangaje ari hagati ya miliyoni 250 na miliyoni 300 z’amadolari, muri yo arenga gato miliyoni 200 akaba ari yo amaze kwakirwa.
Ikigo kandi kivuga ko amafaranga arenga gato miliyoni 100 yamaze gukoreshwa mu kurwanya Ebola, mu gihe andi agera kuri miliyoni 100 akiriho kugira ngo azakoreshwe mu bikorwa biteganyijwe.
Mu rwego rwo kunoza igenzura, INSP yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abafatanyabikorwa gutanga amakuru y’imari buri cyumweru. Inakora inama zihoraho n’inzego zirimo Africa CDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).
Ku mafaranga arenga miliyoni 700 z’amadolari ataramenyekana neza aho yagiye, INSP ivuga ko igitegereje ibimenyetso bizagaragaza abayakiriye n’icyo yakoreshejwe.
Iki kigo gishimangira ko gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano ari ingenzi mu gucunga neza umutungo ugenewe kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira intara umunani za RDC.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo