Wednesday, 21 Oct 2026
×
Amatora y’u Burusiya: United Russia ya Putin yatsinze, amaso ahanzwe ku byo izakoresha ubwo bwiganze
AMAHANGA

Amatora y’u Burusiya: United Russia ya Putin yatsinze, amaso ahanzwe ku byo izakoresha ubwo bwiganze

Gasisi Enock 21 Sep 2026 Hashize Ibyumweru 4 202 views 0 ibitekerezo

Amakuru BBC News yashyizehanze avuga ko Kugeza ku majwi arenga 95% yari amaze kubarurwa, United Russia yari iteganyirijwe imyanya 355 muri 450 igize Inteko Ishinga Amategeko, State Duma. Ibi bituma rikomeza kugira ubwiganze busesuye mu Nteko.

Aya matora yabaye kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Nzeri 2026, akaba ari yo ya mbere y’Abadepite yabaye kuva u Burusiya butangiza igitero cyagutse muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Mbere y’amatora, Perezida Vladimir Putin yari yavuze ko uruhare rw’abaturage mu matora ruzagaragaza uko bahagaze ku bijyanye n’intambara iri muri Ukraine.

Yagize ati: “Guhitamo kwanyu n’ubushake bwanyu bizongera kugaragaza ko miliyoni z’abaturage zishyigikiye abasirikare bacu.”

Andi mashyaka yinjiye muri Duma

Communist Party yabonye 13.81%, LDPR igira 8.98%, naho New People ibona 7.96%. A Just Russia na yo yarenze umubare w’amajwi usabwa kugira ngo yinjire muri State Duma.

Ishyaka Yabloko, ryari rifite gahunda yo kurwanya intambara muri Ukraine, ntabwo ryabonye imyanya ku rwego rw’igihugu.

Nubwo United Russia yatsinze, aya matora yakomeje gukurikirwa n’impaka ku miterere y’amarushanwa ya politiki n’uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubu amaso ahanzwe ku buryo ubwo bwiganze bushya muri State Duma buzakoreshejwe mu gufata ibyemezo ku ntambara ya Ukraine, ubukungu n’izindi gahunda za Leta y’u Burusiya.

 

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo