Ebola muri Ituri: Abantu 15 bakize nyuma yo kuvurirwa i Logo
Abantu 15 bari barwaye Ebola bamaze gukira nyuma yo kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Logo, mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru ducyesha radio Okapi ivuga ko inzego z’ubuzima zatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026 ko abandi barwayi babiri basohotse muri iki kigo ku wa Kabiri ushize, nyuma yo gukira.
Kugeza ubu, nta murwayi mushya wa Ebola wemejwe muri Logo. Inzego z’ubuzima kandi zivuga ko nta muntu ukekwaho kuba yaranduye iyi ndwara wagaragaye muri ako gace.
Nubwo hari abarwayi bamaze gukira, Dr Thomas Eneko, umuganga mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Logo, arasaba abaturage gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Ebola.
Ati: “Turashishikariza abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima, cyane cyane kugira ngo dufashe guca uruhererekane rw’ikwirakwizwa ry’indwara.”
Dr Eneko yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru no gufasha amatsinda y’ubuzima akurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’abanduye.
Hari abantu bashobora gusabwa kuguma mu rugo cyangwa kwitandukanya n’abandi mu gihe gito, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gukora igenzura rikenewe.
Nubwo kugeza ubu nta murwayi mushya wemejwe muri Logo, ibikorwa byo gukurikirana Ebola no kuyikumira birakomeje. Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku muntu ugaragaza ibimenyetso bikekwa kandi bagakomeza gukorana n’abashinzwe ubuzima.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo