G7 isabye Iran guhagarika gufasha Aba-Houthi muri Yemen
Ibihugu bigize G7 byasabye Iran guhagarika ibyo bishinja byo guha intwaro no gushyigikira umutwe w’Aba-Houthi muri Yemen, mu gihe imirwano hagati y’uyu mutwe n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Yemen ikomeje gukaza umurego.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize G7 batangaje ibi nyuma y’inama yabereye i New York, ku ruhande rw’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
G7 igizwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani.
Muri iri tangazo, BBC News yatangaje ko abo baminisitiri banamaganye ibitero by’Aba-Houthi kuri Saudi Arabia, bavuga ko uko imirwano iri gukomeza bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Bagize bati: “Turahamagarira Aba-Houthi guhita bahagarika ibikorwa byose bya gisirikare, iterabwoba n’ibitero ku mato atwara abasivili, kandi bagasubira mu nzira ya politiki mu buryo buboneye.”
G7 yavuze kandi ko ibikorwa by’Aba-Houthi bishobora gukomeza kongera umwuka mubi mu karere, bikabangamira ubucuruzi mpuzamahanga ndetse bikagira ingaruka ku bukungu bw’isi.
Abaminisitiri bagize bati: “Ibi bikorwa bigaragaza uburyo buteye inkeke bwo gukomeza gukaza umurego, bushobora kurushaho gukaza amakimbirane, guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga no guteza umutekano muke mu bukungu bw’isi.”
Abaturage bakomeje guhunga imirwano
Iri tangazo rya G7 rije mu gihe imirwano muri Yemen yongeye gukomera, cyane cyane mu bice byo ku nkombe z’Inyanja Itukura.
Raporo yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko abarenga 120,000 bamaze kuva mu byabo kubera imirwano iheruka.
Aba-Houthi kandi bamaze kwigarurira uduce turi ku nkombe z’Inyanja Itukura, harimo ibice biri hafi ya Bab al-Mandab, umuhora w’amazi ufite akamaro gakomeye ku bwikorezi mpuzamahanga kuko uhuza Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abahinde.
Ubwiyongere bw’imirwano muri aka gace bwateje impungenge ku mutekano w’amato atwara ibicuruzwa, cyane cyane ko Bab al-Mandab ari imwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Ibitero bikomeje hagati y’impande zombi
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Saudi Arabia yakomeje kugaba ibitero by’indege ku birindiro by’Aba-Houthi muri Yemen.
Ku rundi ruhande, Aba-Houthi na bo bakomeje kohereza drones na misile mu bice bitandukanye bya Saudi Arabia, birimo umurwa mukuru Riyadh.
Raporo z’ibitangazamakuru zivuga ko abantu nibura batandatu bishwe, abandi umunani bagakomereka mu gitero cy’indege cyagabwe ku mujyi wa Mokha muri Yemen. Muri abo bishwe harimo abana babiri n’umugore. Ayo makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifitanye isano n’Aba-Houthi, mu gihe Saudi Arabia yari itaratanga ibisobanuro kuri icyo gitero.
Iran ihakana guha Aba-Houthi intwaro
Nubwo G7 ishinja Iran guha Aba-Houthi intwaro no kubashyigikira, Tehran yakunze guhakana ko ibaha intwaro.
Iran ivuga ko inkunga iha Aba-Houthi ahanini ari iya politiki, mu gihe Aba-Houthi bavuga ko bari mu ihuriro ryiswe “Axis of Resistance”, riyobowe na Iran kandi ririmo imitwe itandukanye yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
G7 yavuze ko izakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Yemen bwemewe n’amahanga, ndetse ishimangira ko ishyigikiye ubumwe, ubusugire, ubwigenge n’ubutaka bwa Yemen.
Iyi myanzuro ya G7 ije mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye bateraniye i New York mu nama y’Inteko Rusange ya Loni, aho umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ingaruka z’imirwano ku mutekano mpuzamahanga biri mu bibazo by’ingenzi biganirwaho.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo