Wednesday, 21 Oct 2026
×
G7 yemeye gushyira ku isoko barili miliyoni 100 za peteroli na mazutu
AMAHANGA

G7 yemeye gushyira ku isoko barili miliyoni 100 za peteroli na mazutu

Gasisi Enock 03 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 2 102 views 0 ibitekerezo

Ibihugu birindwi bikize ku isi, bizwi nka G7, byemeranyije gushyira ku isoko ibigega byabyo birimo barili miliyoni 100 za peteroli na mazutu mu gihe cy’amezi ane, mu rwego rwo kugabanya izamuka ry’ibiciro by’ingufu ku isoko mpuzamahanga.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igitutu cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wari watangaje ko ashobora guhagarika kohereza mazutu mu mahanga, asaba ibihugu by’u Burayi gushyira ku isoko ingufu bibitse.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bya G7, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane mazutu.

Yagize ati: “Igikorwa gihuriweho kizagabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane mazutu.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama, abayobozi ba G7 bavuze ko igice kinini cya mazutu kizashyirwa ku isoko mu minsi 20 ya mbere, ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA).

Iki cyemezo gifashwe mu gihe intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati byakomye mu nkokora itangwa rya peteroli na mazutu ku isoko mpuzamahanga, bigatuma ibiciro bizamuka.

Ku wa Gatanu, igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyageze hafi ku madorari 102 kuri barili, kivuye kuri 73 mbere y’uko Amerika na Israel bitera Iran.

Mazutu ikoreshwa cyane mu bwikorezi no mu buhinzi. Izamuka ry’igiciro cyayo rishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa.

Ibihugu bigize G7 ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Kanada, u Buyapani, u Budage, u Butaliyani n’u Bufaransa. Nubwo byemeranyije kuri iyi gahunda, ingano buri gihugu kizatanga ntiramenyekana neza.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo