Ibura ry’ibirayi mu Burengerazuba ryatumye igiciro kigera ku 1,000 Frw
Ibura ry’ibirayi mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Uburengerazuba ryatumye igiciro cyabyo kigera ku mafaranga 1,000 ku kilo, mu gihe ubusanzwe byaguraga hagati ya 450 na 600 Frw, abayobozi b’Intara n’uturere bavuga ko umusaruro muke, izuba ryinshi ndetse no kudakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye biri mu byatumye ibiciro bizamuka.
Iki kibazo cyagarutsweho mu nama n’itangazamakuru yabereye ku biro by’Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 24 Nzeri 2026, yahuje ubuyobozi bw’Intara n’abayobozi b’uturere tugize iyi Ntara.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu Ntara, ibibazo bikomeje kugaragara ndetse n’ingamba ziri gufatwa kugira ngo bikemuke.
Mu bibazo byagaragajwe harimo n’ikijyanye n’ibura ry’ibirayi ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo, aho abaturage hirya no hino mu Ntara bavuga ko ubu kilo cy’ibirayi kigura amafaranga agera ku 1,000, mu gihe mbere cyaguraga hagati ya 450 na 600 Frw.
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ahanini riterwa n’umusaruro muke w’ibirayi, avuga ko hari n’abahinzi batabasha gukoresha inyongeramusaruro ihagije.
Yagize ati: “Impamvu ibirayi bihenze usanga umusaruro ari muke ugendeye ku baturage. Nanone kandi abaturage babihinze usanga hari abadashyiramo inyongeramusaruro ihagije. Ibyo byose bituma ibirayi bikomeza guhenda cyane.”
Icyakora uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ubukangurambaga bukomeje gukorwa kugirango ibirayi birusheho kongera kuboneka.
Abayobozi b’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba na bo bemeje ko ikibazo cy’ibirayi gihari, nubwo impamvu zishobora gutandukana bitewe n’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yavuze ko izuba ryinshi ryagaragaye muri uyu mwaka ryagize uruhare mu kugabanya umusaruro w’ibirayi, bigatuma bibura ku isoko ndetse n’ibiciro bikazamuka.
Yagize ati: “Uyu mwaka izuba ryaravuye cyane, bimwe mu byatumye ibirayi bibura ndetse biranahenda. Gusa icyo twishimira ntabwo byabuze burundu, ahubwo byarahenze. Twebwe nk’Akarere ka Rubavu ubu twashyizeho ingamba tukaba tugiye kubihinga ku bwinshi.”
Nubwo ikibazo cy’ibirayi kigaragara mu turere dutandukanye tw’Uburengerazuba, abayobozi bavuga ko hari ingamba ziri gufatwa, cyane cyane kongera umusaruro kugira ngo ibirayi biboneke ku bwinshi ku masoko kandi ibiciro bigabanuke.
No mu Karere ka Karongi, ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi cyagaragaye ku masoko atandukanye. Ubuyobozi bw’aka karere buherutse gusobanura ko naho izuba ryinshi ryabonetse muri uyu mwaka ari kimwe mu byagize uruhare mu kugabanuka k’umusaruro w’ibirayi.
Abayobozi b’Intara n’uturere bavuga ko kongera umusaruro no kunoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro biri mu byitezweho gufasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibirayi no kugabanya ibiciro byabyo ku masoko.



Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo