Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye guhagarika urujya n’uruza hagati ya Masisi na Walikale
Ingendo z'imodoka na moto zongeye guhagarikwa ku muhanda wa Nyabiondo-Kashebere-Mungazi uhuza uturere twa Masisi na Walikale, nyuma y’uko imirwano yongeye kubura hagati y’impande zihanganye.
Urujya n’uruza kuri uyu muhanda rwahagaritswe kuva ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma y’uko imirwano yongeye kuvugwa mu gace ka Remeka, mu midugudu ya Ufamandu ya Mbere.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iri hagarikwa ryatewe n’uko imirwano yongeye gukaza umurego, bigatuma abagenzi n’abamotari batinya gukomeza gukoresha uwo muhanda.
Ihagarikwa ry’uyu muhanda ryateje impungenge cyane abamotari bakorera ingendo hagati ya Goma, Masisi na Walikale. Abatwara moto n’abandi bagenzi babarirwa muri za Magana bahagaze ku mpande zombi z’umuhanda abandi basubira aho bari baturutse.
Iri hagarikwa ryabaye nyuma y’iminsi icumi gusa umuhanda wongeye gufungurwa. Wari wongeye gukoreshwa ku wa 15 Nzeri 2026, nyuma y’uko na mbere wari warahagaritswe kubera imyigaragambyo.
Ihagarikwa ry’umuhanda ryabaye mu gihe imirwano yongeye gukaza umurego mu bice bya Remeka na Katoyi.
Ku wa Gatanu mu gitondo, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za FARDC.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko AFC/M23 igerageza kongera gufata imyanya y’ingenzi yari iherutse gutakaza mu gace ka Ufamandu no hafi y’umujyi wa Katoyi.
Kugeza ubu, guhagarika urujya n’uruza kuri uyu muhanda bikomeje kugira ingaruka ku bantu bakoresha inzira ihuza Masisi na Walikale, cyane cyane abamotari n’abagenzi.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo