Wednesday, 21 Oct 2026
×
Imirwano hagati y’Abahuti n’ingabo za Yemen ikomeje gukaza umurego i Taiz
AMAHANGA

Imirwano hagati y’Abahuti n’ingabo za Yemen ikomeje gukaza umurego i Taiz

Gasisi Enock 28 Sep 2026 Hashize Ibyumweru 3 141 views 0 ibitekerezo

Imirwano hagati y’inyeshyamba z’Abahauti n’ingabo zishyigikiye Guverinoma ya Yemen ikomeje gukaza umurego mu mujyi wa Taiz, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, aho abaturage benshi bamaze guhunga ingo zabo kubera imbunda ziremereye n’amasasu menshi.

Abahauti baguye ku nkombe z’Inyanja Itukura muri Nzeri, bafata icyambu cya Mokha kiri hafi y’ibilometero 85 mu burengerazuba bwa Taiz. Ibi byakurikiwe n’iyongera ry’imirwano nyuma y’uko agahenge kari kamaze imyaka hafi ine.

Taiz ni umwe mu mijyi minini ya Yemen, ukaba utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni imwe. Ingabo za Guverinoma zigenzura igice cyo hagati cy’umujyi, mu gihe Abahauti bafite ibirindiro mu majyaruguru no mu burasirazuba. Imirwano ikomeye iheruka kuba ku ruhande rw’iburengerazuba bw’umujyi.

Abanyamakuru ba BBC bageze hafi y’umurongo w’imbere w’urugamba baherekejwe n’ingabo za Guverinoma. Muri ako gace, bumvise urusaku rw’indege zitagira abapilote ndetse n’ibisasu byakurikiyeho nyuma y’iminota mike.

Umwe mu baturage witwa Ali, utuye hafi yaho iyo mirwano yari iri kubera, yavuze ko yakomeje kuguma mu rugo kugira ngo yite ku matungo ye, mu gihe abana be bo bari baroherejwe mu nkambi y’abimuwe.

Yagize ati: “Mfite ubwoba, ariko nta kundi nabigenza. Tutagira amatungo yacu twasonza, rero ntabwo nasiga aya matungo.”

Imirwano kandi yagize ingaruka ku baturage batari bake. Mu bitaro bya Al-Thawra i Taiz, abarwayi bakomerekeye ku rugamba bakomeje kuzanwa, harimo abarwanyi ndetse n’abasivili. Umwana w’imyaka 12 witwa Ghana Nabeel yakomeretse bikomeye mu mutwe ubwo yari aragiye ihene, nyuma y’uko igisasu cya mortar  cyageze  aho yari ari.

Abaturage bahungira mu nkambi na bo bakomeje kwiyongera. Mu nkambi ya Al-Monig, iri ku birometero hafi 20 mu majyepfo ya Taiz, imiryango yavuye i Mokha no mu bindi bice byibasiwe n’imirwano yakomeje kuhagera.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu barenga 130,000 bari bamaze kwimurwa mu byabo muri Yemen muri Nzeri kubera imirwano, mu gihe abarenga miliyoni 5.2 bari basanzwe barimuwe n’intambara imaze imyaka myinshi muri iki gihugu.

 

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo