Sunday, 09 Aug 2026
×
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikale
AMAHANGA

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikale

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 09 Aug 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu gace ka Misambo, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, mu mudugudu wa Misambo, uherereye muri zone ya Kisimba.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko abarwanyi ba AFC/M23, bivugwa ko bari baturutse i Rusamambu muri zone ya Ikobo, bagabye igitero ku birindiro by’abarwanyi ba Wazalendo bari i Misambo.

Imirwano yatangiye mu masaha ya kare mu gitondo, yumvikanamo amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje, nk’uko bitangazwa n’urubuga ACTUALITE.CD.

Iyi mirwano yateje ubwoba mu baturage ba Misambo n’abo mu midugudu iyikikije, bamwe batinya ko imirwano ishobora gukomeza ikagera no mu tundi duce twa Walikale.

Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, abarwanyi ba Wazalendo batangaje ko basubije inyuma igitero, bavuga ko abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma berekeza i Rusamambu, muri zone ya Ikobo.

Aya makuru akomeza avuga ko Misambo yakomeje kugenzurwa na Wazalendo nyuma y’iyo mirwano.

Kugeza ubu, nta makuru yizewe yari yatangazwa ku mubare w’ababa bapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse nta n’amakuru arambuye yari yaboneka ku byangijwe n’iyo mirwano.

Imirwano yo muri aka gace ibaye mu gihe umutekano muri Teritwari ya Walikale ukomeje kuba ikibazo, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guteza impungenge ku baturage.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo