Imirwano ikomeye yongeye kubura muri Masisi hagati ya AFC/M23 na FARDC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, imirwano ikomeye yakomeje hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, mu gace ka Bitoy, muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo ahitwa Bitoy, mu gace ka Butsike, gaherereye muri Groupement ya Nyamaboko ya 1.
Iyi mirwano yakurikiye ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC na Wazalendo byo kwagura ibice bigenzura, nyuma yo kongera gufata agace ka Mahanga.
Nk’uko ACTUALITE.CD ibitangaza, nyuma yo kwisunika bakegera imbere ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri, FARDC ifatanyije na Wazalendo yakomeje ibikorwa bya gisirikare yerekeza ku birindiro bya AFC/M23.
Bitoy ni kamwe mu duce twari tugambiriwe muri ibyo bikorwa, aho impande zombi zongeye guhura mu mirwano ikomeye.
Kuva mu gitondo, muri ako gace humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, bituma abaturage bo mu midugudu ikikije aho imirwano iri kubera bagira impungenge ku mutekano wabo.
Kugeza ubu nta mibare yizewe y’ababa bamaze gupfa cyangwa gukomereka iratangazwa, ndetse n’ibyangijwe n’iyi mirwano ntibiramenyekana neza.
Imirwano yo muri Nyamaboko ya 1 ibaye mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje guteza ihindagurika ry’umutekano muri Masisi, aho ibice bimwe bigenda bihinduranya amaboko hagati y’impande zihanganye.
Kugeza ubu, haracyategerejwe amakuru mashya agaragaza uko imirwano ya Bitoy yarangiye n’uruhande rushobora kuba rwagenzuye ako gace.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo