Impanuka zirenga 100 zimaze kuba mu Ntara y’Iburengerazuba mu mezi atatu, Karongi iri mu turere twibasiwe
Mu Ntara y’Iburengerazuba hamaze kugaragara impanuka zo mu muhanda 105 mu mezi atatu ashize, zahitanye abantu 28 abandi 77 barakomereka. Akarere ka Karongi kari mu turere twagaragajwe ko hakunze kugaragara impanuka nyinshi, by’umwihariko mu bice bimwe byo mu Murenge wa Bwishyura.
Iyi mibare yatangajwe ku wa 24 Nzeri 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’Intara y’Iburengerazuba, aho abayobozi bagarutse ku mpamvu zitandukanye zitera impanuka n’ingamba zigamije kuzihashya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko imiterere y’Intara iri mu bintu bishobora kugira uruhare mu mpanuka, kuko igizwe n’imisozi myinshi ndetse n’imihanda irimo amakorosi menshi.
Yagize ati: “Imiterere y’Intara yacu irimo imisozi n’amakorosi menshi, bityo abakoresha umuhanda bagomba kurushaho kwitonda no kubahiriza amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda.”
Guverineri Ntibitura kandi yavuze ko ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bukomeje gukorwa, hagamijwe kwigisha abakoresha umuhanda uburyo bwo kuwukoresha neza no kwirinda ibikorwa bishobora guteza impanuka.
Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, Karongi iri mu duce twagaragajwe ko hakunze kugaragara impanuka, cyane cyane mu bice bimwe by’Umurenge wa Bwishyura.
Kimwe mu bice byagarutsweho ni Kibanda, aho mu bihe bitandukanye habereye impanuka zikomeye.
Ku wa 11 Nzeri 2026, impanuka ikomeye yabereye muri aka gace ubwo ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Karongi yagonganaga na Coaster yavaga i Karongi yerekeza Kigali. Abantu batandatu bahita bitaba imana abandi batandatu barakomereka bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye. Polisi yavuze ko impanuka yabaye ubwo ikamyo yageragezaga kunyuranaho n’ikindi kinyabiziga mu ikorosi, igahura na Coaster yari iturutse mu kindi cyerekezo.
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impungenge ku mutekano wo mu muhanda muri aka gace, cyane ko ari ahantu hamaze kugaragara izindi mpanuka zikomeye mu bihe byashize.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko hari impanuka nyinshi zimaze kubera muri aka gace kandi ko ubuyobozi bwakoze ubushakashatsi bugamije kumenya neza ibitera izo mpanuka no gushyiraho ingamba zihariye.
Yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi kuri aka gace, tumenya ibigira uruhare mu kuba kwizo mpanuka.”
Meya Muzungu yavuze ko mu bintu byagaragajwe nk’ibishobora kugira uruhare mu mpanuka harimo kubura ibyapa bimwe na bimwe ndetse n’umuvuduko ukabije, cyane cyane ku bakoresha umuhanda bageze mu bice birimo amakorosi.
Yavuze ko hateganywa gushyirwaho uburyo buzajya bufasha abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko, cyane cyane ahantu hagaragara ko hashobora guteza impanuka.
Imibare yatangajwe n’Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko mu mezi atatu ashize habaye impanuka 105, muri zo abantu 28 bakahasiga ubuzima, mu gihe abandi 77 bakomerekejwe.
Abayobozi bavuga ko mu gukomeza kugabanya izi mpanuka hakenewe uruhare rw’abakoresha umuhanda bose, harimo abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru ndetse n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ikibazo cy’impanuka muri Karongi gikomeje kugaragara mu gihe Akarere kari mu Ntara y’Iburengerazuba ifite imihanda myinshi inyura mu bice by’imisozi n’amakorosi, ibintu abayobozi bagaragaza nk’imwe mu mbogamizi mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo