Inkongi ebyiri zangije ububiko bw’ibicuruzwa n’inzu i Kananga muri RDC
Inkongi ebyiri z’umuriro zateje igihombo gikomeye mu by’ubutunzi i Kananga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ububiko bubiri bw’ibicuruzwa n’inzu imwe byangijwe n’umuriro.
Izi nkongi zabaye ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kananga, mu Ntara ya Kasaï-Central.
radio Okapi ivuga ko inkongi ya mbere yadutse ku Muhanda Docteur Étienne Tshisekedi, wahoze witwa Makar Avenue, itwika ububiko bubiri bw’ubucuruzi.
Mu bicuruzwa byangijwe n’umuriro harimo amasashe y’isukari, umunyu, ibisuguti ndetse n’inkweto zo mu bwoko bwa slippers.
Abatangabuhamya bavuga ko umuriro watangiriye kuri moteri ikoresha amashanyarazi, mbere yo gukwira mu bubiko bwombi.
Urubyiruko rwo muri ako gace rwagerageje kuzimya umuriro no kurokora bimwe mu bicuruzwa, mu gihe bari bategereje imodoka yazimya inkongi yari iturutse mu rwego rushinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’indege.
Omer Mukenge, umwe mu rubyiruko rwageze aho inkongi yabereye, yavuze ko umuriro watangiriye kuri moteri y’amashanyarazi.
Yagize ati: “Umuriro watangiriye kuri moteri ikoresha amashanyarazi. Wafashe ububiko bubiri. Bumwe bwahiye burakongoka, naho ku wundi twagerageje gukiza bimwe mu bicuruzwa.”
Nyuma y’inkongi, ba nyiri ububiko bakomeje gushakisha mu bisigazwa by’ibicuruzwa byahiye, bizeye ko hari ibyo bashobora gukuramo. Icyakora, igice kinini cy’ibicuruzwa cyari cyangijwe n’umuriro.
Hashize amasaha make inkongi ya mbere ibaye, indi nkongi yadutse mu gace ka Plateau.
Amakuru avuga ko umuriro watangiriye ku ngunguru yari irimo lisansi yari ibitse ku butaka bw’ahantu hatuwe, maze ugakwira mu nzu yari hafi aho.
Urubyiruko rwo muri ako gace rwongeye kugira uruhare mu kugerageza gukumira ikwirakwira ry’umuriro no kuwuzimya.
Kugeza ubu, nta muntu uratangazwa ko yapfuye cyangwa yakomerekejwe n’izi nkongi zombi, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.
Impamvu nyayo zateye inkongi ya kabiri, ndetse n’agaciro k’igihombo cyatewe n’izi nkongi zombi, ntibiratangazwa.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo