Wednesday, 21 Oct 2026
×
Ishimwe Vestine yaciwe ihazabu ya 200,000 Frw mu rubanza ruregwamo na Idrissa Ouedraogo
AMAKURU

Ishimwe Vestine yaciwe ihazabu ya 200,000 Frw mu rubanza ruregwamo na Idrissa Ouedraogo

Gasisi Enock 14 Oct 2026 Hashize Iminsi 6 232 views 0 ibitekerezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200,000 Frw nyuma yo gusubika urubanza ruregwamo na Idrissa Ouedraogo, rusaba ko habanza gutangwa inyandiko y’ivuka ry’umwana ugomba gukorerwa isuzuma rya ADN.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasangaga inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana itarashyizwe muri sisitemu, bikabangamira iburanisha.

Umucamanza yavuze ko icyo kibazo cyadindije urubanza, bityo Ishimwe Vestine agacibwa ihazabu ya 200,000 Frw. Iburanisha ryimuriwe ku wa 21 Ukwakira 2026, saa Tanu za mu gitondo.

Impamvu Idrissa Ouedraogo yitabaje urukiko

Idrissa Ouedraogo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko yerekwa umwana Ishimwe Vestine avuga ko babyaranye, hakorwa n’isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba koko ari we se.

Ouedraogo avuga ko kuva uwo mwana yavuka atarigera amubona, nubwo yakomeje gusaba ko amwerekwa.

Iki kibazo gikurikiye ikirego Ishimwe Vestine yari yaratanze asaba gutandukana burundu na Ouedraogo. Yavuze ko yabitewe n’ibibazo bivugwa ko byavutse amaze kumenya ko afite abandi bagore.

Gusa Ouedraogo ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko impamvu Vestine ashingiraho asaba ubutane zitigeze zibaho.

Urubanza rurakomeza ku wa 21 Ukwakira 2026, aho hategerejwe ko iburanisha rikomeza ku bibazo birebana n’umwana n’isuzuma rya ADN risabwa na Ouedraogo.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo