Wednesday, 21 Oct 2026
×
Ituri Urukingo rushya rwa Ervebo rukingira Ebola Rwatangiye guhabwa abanyabuzima.
AMAHANGA

Ituri Urukingo rushya rwa Ervebo rukingira Ebola Rwatangiye guhabwa abanyabuzima.

Gasisi Enock 21 Sep 2026 Hashize Ibyumweru 4 118 views 0 ibitekerezo

Abakozi bari imbere  mu bikorwa byo guhangana n'icyorezo cya Ebola mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye gukingirwa urukingo rwa Ervebo.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026, itangijwe n'ubuyobozi bw'Intara ya Ituri. Kugeza ubu, urukingo ruri gutangwa mu turere tubiri twa Bunia na Mongwalu.

nkuko radio Okapi yabitangaje, yavuze ko uru rukingo rwatangijwe n'ikigo cy'ubushakashatsi kigamije kureba niba Ervebo ishobora kugira ubwirinzi ku bwoko bwa virusi ya Ebola bwitwa Bundibugyo.

Umuhuzabikorwa  w’ubuvuzi mu muryango mpuzamahanga w'abaganga badafite umupaka (MSF), Dr. Nana Mumbu, yavuze ko iyi gahunda itagamije kuvuga ko urukingo rwa Ervebo rumaze kugaragaza ko rukingira ubu bwoko bwa Ebola, ahubwo ko ari ubushakashatsi bugamije kubona amakuru afatika.

Yagize ati; ”Kugeza ubu, nta rukingo cyangwa umuti wihariye uraboneka uvura indwara iterwa na virusi ya Bundibugyo. Ariko urukingo rwa Ervebo, rufite ubunararibonye mu kurwanya Ebola rukoreshwa n'ubwoko bwa Zaire, rushobora kugira ubwirinzi runaka kuri virusi ya Bundibugyo”.

Dr. Mumbu yakomeje ashimangira ko hakiri byinshi bitaramenyekana ku bushobozi bw'uru rukingo kuri ubu bwoko bwa virusi.

Ati: "Tugomba kumva neza ko ubushobozi bwa Ervebo mu kurinda indwara ya Ebola iterwa n'ubwoko bwa Bundibugyo ariko ntiburamenyekana neza, kandi buracyakenewe kwemezwa n'ubushakashatsi".

Abakozi b’ubuzima ni bo bahawe umwanya wa mbere

Icyiciro cya mbere cy'iyi gahunda cyibanze ku bakozi b'ubuzima n'abandi bakozi bari ku murongo wa mbere, kuko ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi mu kazi kabo ka buri munsi.

Abayobozi b'Intara ya Ituri bavuga ko kurinda aba bakozi ari ingenzi mu gukomeza ubushobozi bw'inzego z'ubuzima bwo guhangana n'iki cyorezo.

Guverineri wa Ituri, Jenerali Gaby Kasongo, na we yahawe uru rukingo. Yasobanuye impamvu abakozi b'ubuzima bahawe umwanya wa mbere.

Yagize ati:”Guha umwanya abajyanama b'ubuzima n'abandi bakozi bari ku murongo wa mbere bifite ishingiro kuko bafite ibyago byinshi byo guhura na virusi mu kazi kabo ka buri munsi". 

Yakomeje agira ati: ”Kurinda abakozi bari ku murongo wa mbere ni ukurinda abagenzura uko indwara imeze, abita ku barwayi, abagenzura amakuru y'abakekwaho indwara ndetse n'abakora mu laboratwari”.

Ishami ry'Ubuzima mu Ntara ya Ituri ryasabye abakozi kumenya neza amakuru ajyanye n'uru rukingo no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Ebola.

Abayobozi bemeza ko nubwo gahunda yo gukingira yatangiye, ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Ebola zikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n'iki cyorezo.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo