Karongi: PIASS yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 315
Protestant University of Rwanda (PUR), ishami rya Karongi, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 315 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, mu muhango wabereye ku ishami ry’iyi kaminuza riherereye mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, cyitabirwa n’abanyeshuri basoje amasomo, Inzego z’umutekano, abayobozi b’amadini ,ababyeyi babo, abayobozi b’ikigo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
PUR (Protestant University Rwanda), ishami rya Karongi n’irya Huye, muri uyu muhango ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 1,000 basoje ibyiciro bitandukanye by’amashuri.
Ku ishami rya Karongi honyine, abanyeshuri 315 ni bo basoje amasomo mu mashami atandukanye, arimo uburezi, iterambere ry’ibyaro n’imijyi ndetse n’iyobokamana.
Uyu muhango wari uw’ibyishimo ku banyeshuri bari basoje amasomo, ababyeyi babo ndetse n’abayobozi b’iyi kaminuza, cyane ko aba banyeshuri ubu batangiye urugendo rushya rwo kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bagaragaje ko kuba PUR ifite ishami mu Karere ka Karongi byabafashije kubona amahirwe yo kwiga batiriwe bajya kure y’aho batuye.
Uwamahoro Anualithe, umwe mu banyeshuri, yavuze ko kuba ishuri ryarabegerejwe ari iby’agaciro, kuko hari abajyaga bahura n’imbogamizi zo kujya kwiga mu zindi kaminuza ziri kure.
Yashishikarije kandi abanyeshuri bifuza kwiga muri PIASS — Protestant Institute of Arts and Social Sciences, gukomeza kwiga bafite intego no gukoresha neza amahirwe yo kubona amashuri hafi yabo.
Mu banyeshuri basoje amasomo harimo abize uburezi, by’umwihariko mu ishami ry’indimi, aho bigaga Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Umwe mu banyeshuri basoje muri iri shami yavuze ko kuba barateguriwe umwuga w’uburezi ari iby’agaciro, kuko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kazi kabo ko kwigisha no gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.
Undi munyeshuri witwa Evariste, wasoje amasomo y’uburezi mu ishami ry’indimi, yashimiye abo biganye, abarimu ndetse n’abayobozi b’ishuri ku bufasha n’ubuyobozi bamuhaye mu rugendo rwe rw’amashuri.
Yagaragaje kandi ko yabashije kugera kuri uyu munsi abifashijwemo n’abantu batandukanye, ndetse akaba yaragize amahirwe yo kubona buruse (scholarship) yamufashije gukomeza amasomo.




Reba Video Yose hano.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo