Wednesday, 21 Oct 2026
×
Karongi: umuturage yitwikiyeho inzu ahita apfa
AMAKURU

Karongi: umuturage yitwikiyeho inzu ahita apfa

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 17 Sep 2026 Sep 17, 2026 243 views 1 ibitekerezo

Umusaza w’imyaka 62 witwa Akatababaza Kasimu wo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yari atuyemo bivugwa ko ariwe wayiteye kuko basanze ikiziriko mu ijosi bikekwa ko yiyahuye .

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko inkongi yatangiye ahagana saa Moya za nijoro, abaturage bakabona umuriro ugurumana mu nzu maze bakumva umuntu utabaza.

 

Abaturage bahise batabara, bagerageza kuzimya umuriro no kureba niba hari umuntu wari ukiri muri iyo nzu. Icyakora, basanze Kasimu Akatababaza yamaze gupfa, bemeza ko yiyahuye. 

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko umuryango wa Kasimu wari usanzwe ubamo amakimbirane.

 

Niyikiza Suman, umwe mu baturage bageze ahabereye ibyago, yavuze ko bumvise umugore we witwa AISHA Mukandagije atabaza asaba ubufasha kubera ko inzu yari iri gushya.

 

Ati: “Twagiye Aisha, umugore wa nyakwigendera , twumva ari gutabaza ngo tumutabare inzu irahiye. Mu kuhagera tugerageza kumena inzugi ngo turebe uko twazimya inzu, dukuremo na nyakwigendera, dusanga byarangiye.”

 

Uyu muturage yavuze ko mu bisobanuro byatanzwe nyuma y’ibyabaye, havuzwe amakimbirane yari hagati ya Kasimu n’umugore we nk’imwe mu mpamvu zishobora kuba zari zimuteye agahinda.

Kugeza ubu, ibyabaye biracyari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye inkongi n’icyatumye Kasimu apfa.

Kasimu asize umugore n’abana batatu.

 

Abaturage bo muri Rubengera basigaye mu gahinda, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iby’uru rupfu n’inkongi y’umuriro yabereye muri urwo rugo.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (1)

Irakiza Close
Irakiza Close
Sep 18, 2026

Tubashimiye Amakuru meza mutungezaho knd mukomerezaho

Duhe igitekerezo