Wednesday, 21 Oct 2026
×
Karongi: Urubyiruko rwari rwarabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubu ubuzima bwarahindutse
AMAKURU

Karongi: Urubyiruko rwari rwarabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubu ubuzima bwarahindutse

Gasisi Enock 20 Sep 2026 Sep 20, 2026 48 views 0 ibitekerezo

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Karongi bavuga ko imibereho yabo yahindutse nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge ziciwe, kuko mbere bari barabaswe na zo ndetse zikagira ingaruka ku buzima n’imibereho yabo. Babivugiye mu muganda rusange udasanzwe w’urubyiruko wahujwe n’ubukangurambaga bwa Sober Generation, bugamije kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, wabereye mu murenge wa Rubengera muri aka karere.

Uyu muganda wahuje urubyiruko, inzego z’ubuyobozi zitandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abahanzi abanyarwenya hari nabazwiho gukoresha imbugankoranyambaga  mu Rwanda.

Abitabiriye umuganda bibanze ku bikorwa birimo gusana imihanda y’imigenderano no gusibura ahanyura amazi, mu rwego rwo kugira uruhare mu isuku n’iterambere ry’aho batuye.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bavuga ko mbere bari barabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko ko kuva zatangira gucibwa, hari impinduka nziza babona mu buzima bwabo.

Habimana Innocent mu rubyiruko yagize ati: “Ubu tubayeho neza kurusha mbere. Mbere wasangaga izi nzoga zidutwara umwanya n’amafaranga, ariko ubu turimo kwibanda ku bikorwa byadufasha kwiteza imbere.”

Umuhoza Regine  nawe witabiriye umuganda yavuze ko gahunda zo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge zikwiye gukomeza, kuko zifasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka zabyo. Ati: “Iyo urubyiruko rwirinze ibiyobyabwenge, tubona umwanya wo gukora no kwitabira ibikorwa by’iterambere.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangiye kugera ku ntego.

Yagaragaje ko kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ari igikorwa gisaba uruhare rw’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ubwabo, by’umwihariko urubyiruko. “Gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangiye kugera ku ntego.”

Umuganda udasanzwe w’urubyiruko wabereye hirya no hino mu gihugu, aho mu ntara hagiye hatoranywa akarere kamwe mu burengerazuba  Karongi, amajyepfo igikorwa cyabereye  Ruhango, amajyaruguru kibera Burera, iburasirazuba kibera Ngoma mu gihe mu mujyi wa Kigali igikorwa cyabereye Nyarugenge, uyu muganda    ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Irinde Ibiyobyabwenge  Wiheshe Agaciro.”

Muri Karongi, nyuma y’umuganda habaye ibiganiro byibanze ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, hanatangwa ubuhamya bw’abagiye babireka.

Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no gusangiza abandi ubunararibonye ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge, mbere yo gukomeza n’ibikorwa byo kwidagadura byarimo abahanzi.

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa basabye urubyiruko gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge, gukoresha neza igihe cyarwo no kwitabira ibikorwa bibafasha kwiteza imbere.

Muri Karongi, uru rubyiruko ruvuga ko guhinduka kw’imibereho y’abahoze barabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge ari imwe mu mpamvu zituma rukomeza gushyigikira gahunda zo kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo