Wednesday, 21 Oct 2026
×
Kayonza: Umugore yapfuye, umugabo we akekwaho kumwica na we ajyanwa kwa muganga arembye
AMAKURU

Kayonza: Umugore yapfuye, umugabo we akekwaho kumwica na we ajyanwa kwa muganga arembye

Gasisi Enock 09 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 174 views 0 ibitekerezo

Ayinkamiye Béatrice wo mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Juru, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yapfuye, mu gihe umugabo we Rudasingwa Jean Damascène akekwaho kumwica, nyuma akanywa umuti wica udukoko agerageza kwiyahura.

Ibi byamenyekanye ubwo umuhungu w’aba bashakanye yageraga mu rugo agakomanga ku rugi, ariko akabura umwitaba. Amaze kugira amakenga, yahamagaye abaturage baramwegera, bafungura urugi ku ngufu.

Binjiye mu nzu basangamo Ayinkamiye yamaze gushiramo umwuka, mu gihe umugabo we yari arembye cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Nsoro Alexis Bright, yabwiye UMUSEKE uko byamenyekanye, agira ati: “Uwo muhungu yagize amakenga, atabaza abaturage bahageze bica urugi bageze mu nzu basanga Ayinkamiye Béatrice yarangije gupfa, umugabo na we arimo gusamba.”

Gitifu Nsoro yavuze ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bihutiye kugera aho byabereye, hagakusanywa ibimenyetso. Rudasingwa yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, naho umurambo wa Ayinkamiye ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini bwavuze ko bwari busanzwe buzi amakuru y’amakimbirane hagati y’aba bashakanye, bivugwa ko yari afitanye isano n’ubusinzi n’ihohoterwa ryakorerwaga umugore.

Gitifu Nsoro yasabye abaturage bafite ibibazo mu miryango kutabyihererana, ahubwo bakagana ubuyobozi kugira ngo bubafashe kubikemura hakiri kare, hirindwa ko byabyara ingaruka zikomeye.

Amakuru yatangajwe na UMUSEKE avuga ko Rudasingwa amaze koroherwa yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahini, aho akurikiranyweho icyaha akekwaho gukora.

Iperereza rirakenewe kugira ngo hamenyekane neza uko urupfu rwa Ayinkamiye rwabaye n’uruhare rw’umugabo we mu byabaye.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo