Wednesday, 21 Oct 2026
×
Kigali yategetswe kwishyura umuturage wasenyeweho inzu miliyoni zisaga 47 Frw
AMAKURU

Kigali yategetswe kwishyura umuturage wasenyeweho inzu miliyoni zisaga 47 Frw

Gasisi Enock 12 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 101 views 0 ibitekerezo

Umujyi wa Kigali urasabwa kubahiriza icyemezo cy’inkiko ugaha Mbarushimana Jeanne indishyi zisaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusenyerwa inzu enye mu Karere ka Gasabo mu 2024, akavuga ko kugeza ubu atarabona ingurane yemejwe n’ubutabera.

Mbarushimana avuga ko izi nzu zari mu Mudugudu wa Gakomero, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, zikaba zarasenywe muri Gashyantare 2024.

Uyu mubyeyi w’abana umunani avuga ko kuva icyo gihe yabuze aho aba, kandi ko gusenyerwa byatumye ahomba amafaranga yakoreshaga mu kwita ku muryango we.

Yasobanuye ko yari amaze igihe atuye muri ako gace, kandi ko yari afite ibyangombwa bijyanye n’ibikorwa yakoreraga ku mitungo ye. Avuga ko yakomeje kwishyura imisoro, ku buryo atumva impamvu inzu ze zasenywe.

Ati: “Aho nari ntuye nahatuye mu 1990, ni mu miturire. Bahinduye n’igishushanyo mbonera, ni mu miturire kandi ibyo nakoraga byose nahabwaga ibyangombwa na Leta.”

Yongeraho ko ingaruka z’isenywa ry’izo nzu zakomeje kumuremerera, kuko yatakaje aho yakuraga amafaranga kandi bikagira ingaruka no ku mibereho y’abana be.

Ati: “Ikibabaje ni uko bangerekaho imisoro, nangara ku gasozi, ntafite icyo kurya n’icyo nywa, n’abana ntibiga neza kuko aho nakuraga amafaranga hasenywe.”

Yitabaje inkiko, Umujyi wa Kigali utegekwa kumwishyura

Mbarushimana avuga ko yabanje kugeza ikibazo cye ku nzego zitandukanye, ariko nyuma yo kubura igisubizo kimurangiriza ikibazo, afata icyemezo cyo kurega Umujyi wa Kigali mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Avuga ko urukiko rwemeje ko agomba guhabwa indishyi z’ibyangijwe, amafaranga yari amaze gukoresha akodesha, indishyi z’akababaro n’andi mafaranga ajyanye n’ikurikiranarubanza.

Inkuru ducyesha Umuseke ikomeza ivuga ko Umujyi wa Kigali ntiwanyuzwe n’icyo cyemezo, ujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Mbarushimana na we avuga ko yajuririye ku ngingo z’amafaranga yari yaragenewe.

Mu bujurire, urukiko rwategetse Umujyi wa Kigali kwishyura miliyoni 45.587 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko uyu muturage abivuga. Yemeza ko urubanza rwaciwe ku wa 25 Nyakanga 2025, ariko ko n’igihe yavuganaga n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali atigeze abona igisubizo kirangiza ikibazo cye.

Ati: “Urubanza rwabaye tariki 25 Nyakanga 2025 ariko kugeza ubu nta cyo wigeze ubivugaho, nta n’icyo ushaka kubivugaho.”

Amafaranga asabwa yageze kuri miliyoni 47.8 Frw

Mbarushimana avuga ko yitabaje umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo icyemezo cy’urukiko gishyirwe mu bikorwa. Kubera ko Umujyi wa Kigali utishyuye mu gihe cyagenwe, amafaranga yose asabwa akaba yarazamutse.

Muri rusange, Umujyi wa Kigali ugomba kwishyura uyu muturage miliyoni 47.866.350 Frw, harimo amafaranga yemejwe n’inkiko n’igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga, nk’uko bigaragara mu makuru yatangajwe.

Uyu muturage avuga kandi ko Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko yishyurwa, ariko ko kugeza ubu atarabona amafaranga yemejwe n’inkiko.

Ikindi avuga ko kimuremereye ni uko akomeza gusora ubutaka avuga ko yasenyereweho imitungo, kandi atakibukoresha nk’uko yari asanzwe abigenza.

Mu gihe iyi nkuru yakorwaga, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, amusaba kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Uyu muvugizi yasabye ko yandikirwa kuri WhatsApp, ariko ntiyagira ikindi gisubizo atanga nk’uko iyo nkuru ibivuga.

 

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo