Kimisagara :umugabo yabyutse anywa Inzoga y'icyuma ahita ashiramo umwuka
Umugabo yapfiriye i Kimisagara nyuma yo kunywa inzoga yitwa "Icyuma"
Umugabo yapfiriye i Kimisagara nyuma yo kunywa inzoga yitwa "Icyuma"
Umugabo witwa Gisyumunyu, wari ufite imyaka igera kuri 40, yapfiriye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, nyuma yo kunywa inzoga izwi ku izina ry'Icyuma.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ahagana saa tatu za mu gitondo.
Nk'uko abatangabuhamya babitangaje. nyakwigendera yari yaraye anyoye inzoga nyinshi. Mu gitondo akimara kubyuka, yongeye kunywa inzoga yo mu bwoko bwa Ngufu, izwi nka "Icyuma", atabanje kugira icyo arya.
Nyuma y'iminota mike amaze kuyinywa, yatangiye gucika intege no gusamba.
Umwe mu baturage witwa Sindikubwabo Vicent yavuze ko abaturage bihutiye gushaka amata ngo bayamuhe, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.
Yagize ati: "Yaraye yasinze, noneho mu gitondo abyukira ku cyuma kandi atariye. Hashize iminota mike nka saa tatu tubona atangiye gusamba. Bajya kumuzanira amata, bagarutse basanga yamaze gushiramo umwuka."
Undi muturage yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe arwaye igicuri, bityo abantu babanje gukeka ko ari cyo cyari kimufashe.
Yagize ati: "Yanyweye ibyuma byinshi bya Ngufu, kandi yari afite inzara kuko nta cyo yari yariye. Abantu bagize ngo igicuri ni cyo kimufashe kuko cyajyaga kimufata, bategereza ko abyuka, ariko aza gushiramo umwuka."
Nyuma y'urupfu rwe, abaturage bahise bahamagara imbangukiragutabara, yageze aho byabereye isanga yamaze kwitaba Imana.
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Murenge wa Kimisagara na yo yahise igera aho byabereye kugira ngo itangire iperereza ku cyateye uru rupfu.
Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by'iperereza, abaturage basabwe kwirinda kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane izifite ubukana bwinshi, by'umwihariko igihe umuntu atariye cyangwa afite uburwayi bushobora kongerwa n'inzoga.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo