Tuesday, 21 Jul 2026
×
LONI yafatiye ibihano abantu batandatu n’umutwe wa AFC/M23
AMAHANGA

LONI yafatiye ibihano abantu batandatu n’umutwe wa AFC/M23

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 17 Jul 2026 Hashize Iminsi 3 1.1K views 0 ibitekerezo

Komite y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano yafatiye ibihano abantu batandatu ndetse n’Ihuriro AFC/M23, ibashinja kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu batangajwe n’iyi komite harimo Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC, Colonel John Imani Nzenze wa AFC/M23, Général de Brigade Sébastien Uwimbabazi na Gustave Kubwayo uzwi ku izina rya Sirkoof, bombi bo mu mutwe wa FDLR, Muhammed Lumisa wo mu mutwe wa ADF, ndetse na Colonel Charles Sematama wo mu mutwe wa Twirwaneho.

Loni ivuga ko aba bantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa birimo kugaba ibitero ku basivili, gushimuta abaturage, ubucuruzi butemewe bw’umutungo kamere no gutera inkunga cyangwa kuyobora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Ibihano byatangajwe ku wa 16 Nyakanga 2026 birimo gufatira imitungo yabo aho yaba iri hose ishobora kugerwaho n’ibihugu bigize Loni, kubabuza gukora ingendo mpuzamahanga, ndetse no kubakumira ku bijyanye no kugura, gutunga cyangwa guhabwa intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ibi bihano bifashwe mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, nubwo hakomeje ibikorwa bya dipolomasi n’ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye hagati y’impande zihanganye.

Loni ivuga ko ibi bihano bigamije gukumira ibikorwa bikomeje guteza umutekano muke no gushishikariza impande zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga no gushyigikira inzira z'amahoro zigamije gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo