Wednesday, 21 Oct 2026
×
M23 yambuwe na FARDC, FDLR na Wazalendo ibice byinshi muri Masisi yagenzuraga
AMAHANGA

M23 yambuwe na FARDC, FDLR na Wazalendo ibice byinshi muri Masisi yagenzuraga

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 17 Sep 2026 Sep 17, 2026 327 views 0 ibitekerezo

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rivuga ko ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 ryongeye kugenzura ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye rimaze iminsi rihanganyemo n’abarwanyi ba AFC/M23.

Muri iri huriro harimo FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, nk’uko amakuru yatanzwe n’impande zitandukanye abivuga.

Amakuru avuga ko iri huriro ryisubije ibice birimo Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, byose biherereye muri Groupement ya Ufamandu ya Mbere, muri Chefferie ya Bahunde, muri Teritwari ya Masisi.

Ibi bice bivugwa ko byafashwe nyuma y’imirwano yatangiye ku wa 15 Nzeri, ikomeza no mu gitondo cyo ku wa 16 Nzeri 2026.

Miko, imwe mu duce twavuzwe, ni agasozi gafatwa nk’ak’ingenzi mu bijyanye n’imiterere y’akarere, kakaba kari kafashwe ku wa 15 Nzeri.

Nyuma yaho, imirwano yakomereje mu bice bikikije Miko, bituma FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagera no muri Remeka, Katuunda, Miano, Kaleta na Kasake.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma berekeza mu bice bya Ngungu, aho bivugwa ko habereye ibikorwa byo kongera imbaraga mu barwanyi babo.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu, imirwano yari igikomeje, aho impande zombi zavugwaga ko zari zihanganiye mu gace k’agasozi ka Burora, hafi ya Ngungu.

Ku isaha ya saa 19:24, umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Lawrence Kanyuka, yashinje FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi kugaba ibitero ku mirongo itandukanye y’urugamba.

Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byatangiye mu gitondo kandi bigera mu bice bitandukanye bya Kalehe na Masisi. Yongeyeho ko imirwano yatumye abaturage bamwe bava mu byabo.

Kugeza ubu, amakuru ku bice by'impande zombi zigenzura aracyahindagurika, kuko buri ruhande rutanga ibisobanuro ku bikorwa by’urugamba mu buryo butandukanye.

Nta makuru yigenga ahagije ahari ahamya umubare w’abaguye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano, ndetse n’ingaruka zayo ku baturage bo mu bice byavuzwe ntiziramenyekana neza.

Iyi mirwano yongeye kugaragaza ubukana bw’imirwano ikomeje mu bice bya Masisi na Kalehe, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke n’ihungabana ry’ingendo muri ako karere.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo