Wednesday, 21 Oct 2026
×
Mugonero-Nyamasheka: Abaturage baburiwe kwimuka mumyaka 12 ishize batangiye gusenya bamwe ntibabyumva
AMAKURU

Mugonero-Nyamasheka: Abaturage baburiwe kwimuka mumyaka 12 ishize batangiye gusenya bamwe ntibabyumva

ENOCK HAKIZIMANA 05 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 2 226 views 0 ibitekerezo

Bamwe mubaturage batuye mu murenge wa mahembe , mu karere ka Nyamasheke ahazwi nko kumugonero barinubira icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi cyo kubasenyera inyubako zari muri iyi santare butababwiye .

Kuri uyu wa mbere tariki  5 Ukwakira 2026 , Imena Press Rwanda yageze muri iyi santere ya mugonero bamwe bafataga nk’isoko bitewe nurujya n’uruza rw’abaturage bahazaga baje guhaha abandi bahacururiza , Iganira n’abaturage batandukanye .

Abaturage ntago bishimiye Iki gikorwa by’umwihariko ko batahawe igihe gihagije cyo kwitegura kuba.

Gasherebuka Samson umaze igihe gisaga imyaka 40 akorera muri iy’isantere  Ashimira leta y’u Rwanda ko ibatekerezaho ndetse ikanabarebera ibitashyira ubuzima bwabo mu kaga nko gukuraho amanegeka ndetse n’ibindi .

Ati “Leta y’u Rwanda ni Umubyeyi pe iradufasha cyane kandi yadufashije n’ibindi byinshi turabashimira byimazeyo ariko ntago twahawe umwanya uhagije wo kwitegura iki gikorwa kuko twahawe Iminsi itanu yo kuba twamaze gusenya inyubako ziri muri iyi santare ya mugonero no kuba ntamucuruzi ukiri gukorera hano.

Yakomeje avuga Leta y’u Rwanda yakagombye kubatekerezaho bakazahabwa ingurane  y’Ibikorwa bari bafite hano dore ko bari bafie n’ibyangombwa byaho.

Ati” Bazadufasha bakaduha ingurane y’ibikorwa twari dufite hano , twari twaranabishinganishije ariko ubwishingizi buvuga ko bwadufasha igihe haba hibasiwe n’inkongi y’umuriro cyangwa  ibindi biza.”

Mukankaka Tamali umucecuru wari ufite inzu ikodeshwa muri iyi santere avuga ko yababajwe cyane niki gikorwa dore ko ariho yacungiraga , kandi ariho hafashije abana be kwiga , ubu hari habatunze .

Ati “isenywa  ry’iyi santere ryambabaje cyane Kuko niho nacungiraga ,kuko kuva uwiwanjye yatabaruka hamfashaga cyane hishyuriraga  abana ishuri .”

Abamotari bakorera muri iki gice bavuga ko bahaparikga bagahita babona abagenzi baje guhaha cyangwa bavuyeyo , ndetse n’abacuruzi aribo babatwaraga , ubu kuba iyi santere isenywe nabo ingaruka zigiye kubageraho.

Imena Press Rwanda yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse  Ayibwira ko inyubako ziri gusenywa muri iyi santare ko abaturage bari barabimenyeshejwe mu mwaka wa 2014 , Imyaka isaga 12 ikaba ishize babizi ko ari mu gishanga Atari aho gutura kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ikindi yavuze ko iminsi itanu bavuga bahawe yo gusenya inyubako bafite muri iyi santare hashize amezi ane bibukijwe ko ari mu gishanga.

Yakomeje avuga ko ahahazengurutseho hose inyubako zaho zagiye zivamo bitewe no gusenywa n’umugezi kuko abaturage bamwe banikuyemo ntawubasenyesheje , yasoje ashimira abaturage ko bibwirije ntawubahagaze hejuru bagasenya izinyubako zazabashyira mukaga .

Ati “turashimira abaturage bafashe iyambere bakajya gusenya inyubako bafite hariya turigutegura inama yo kuganira nabo no kureba uko hazagurwa inyubako zahagenewe ubucuru kandi hafi yiyi santare batagiye kure.”

ENOCK HAKIZIMANA

ENOCK HAKIZIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo