Wednesday, 21 Oct 2026
×
Musanze: Inyubako y'Isoko yafashwe n'inkongi y'umuriro
AMAKURU

Musanze: Inyubako y'Isoko yafashwe n'inkongi y'umuriro

Pierre Rene MUHAYIMANA 10 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 552 views 0 ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 ahagana saa Kumi z’umugoroba mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza Habaye Inkongi y’umuriro yafashe iyi nyubako Irashya  irakongoka  ndetse biravugwa kohari abantu bapfiriye muri iy’inkongi bataramenyekana amazina ndetse n'umubare.

Kubera Ubwinshi bw'umuriro buri kuri iyo nyubako wananiranye kugeza ubwo hifashishijwe Indege zitagira abapilote (Drones) kugira ngo zihoshe icyo kibatsi cy'umuriro mwinshi cyane, ndetse n'umwotsi wasibanganyije ikirere cyo muri uyu mujyi wa Musanze.

Amakuru IMENA PRESS RWANDA Ikesha bamwe mubakorera  Musanze mu kigo kimwe gitanga ubwishingizi mu Rwanda batubwiye ko n’ubwo bitaramemyekana neza ko ntamuntu mukuru uguye muri iyo nsanganya ariko ko hari abana b'abakorera muri iryo soko baguyemo hakaba hamaze kumenyekana abana bane .

Mugihe twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, kugira ngo tumenye imvano y’iyi nkongi atubwira ko aza kutumenyesha nyuma.

Undi muturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko igice cyibasiwe n’inkongi ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.

Ati “Kugeza ubu biracyari kwaka, kizimyamwoto iri kuzimya. Ubu tuvugana imaze iminota 20 iri kwaka. Yatangiye saa cyenda, hafi saa kumi.”

Uyu muturage yavuze ko abantu bose bamaze kuva muri iyi nyubako, cyane cyane abakorera mu gice cyo hejuru bahangayitse cyane kuko hari ibyago ko ibicuruzwa byabo byose byahiye.

Ati “Abantu barahangayitse, birumvikana, ibintu byabo bahombye. Ndakeka abakorera hejuru aho byahereye nta kintu bari bukuremo, barahomba.

 

Pierre Rene MUHAYIMANA

Pierre Rene MUHAYIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo