NIDA yasubitse by’agateganyo gahunda yo gufotora abashaka e-Indangamuntu
Abaturage bari bategereje gufotorwa kugira ngo bakorerwe Indangamuntu Koranabuhanga, izwi nka e-Indangamuntu, basabwe gutegereza indi gahunda, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) gihagaritse by’agateganyo ibikorwa byo gufotora.
NIDA yatangaje ko guhera ku wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ibikorwa byo gufotora abaturage batarafotorwa bitazakomeza nk’uko byari biteganyijwe. Iki kigo cyavuze ko gahunda nshya izagaragaza igihe ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwa izamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.
Nubwo gufotora byahagaze, NIDA yavuze ko abaturage bashobora gukomeza kwitegura kubona e-Indangamuntu bakora igikorwa cyo gutanga no kwemeza amakuru yabo, kizwi nka pre-enrollment, hifashishijwe urubuga Irembo.
Iki gikorwa gituma amakuru y’umuturage ategurwa mbere y’uko ajya gufotorwa, bityo NIDA ikaba yasabye abaturage gukomeza kugikora mu gihe bategereje ko gahunda yo gufotora isubukurwa.
Ku bafite amakuru atari yo cyangwa atuzuye mu irangamimerere, NIDA yabasabye kubanza kuyakosora. Muri ayo makuru harimo amazina y’umuntu, amazina y’ababyeyi, aho yavukiye, imyaka n’andi makuru arebana n’irangamimerere.
Abaturage bakeneye gukosora ayo makuru basabwa kwegera abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo kugira ngo babanze kuyavugurura.
Indangamuntu Koranabuhanga ni gahunda igamije gutanga inyandiko ndangamuntu ikoresha ikoranabuhanga, ikaba igenewe korohereza abaturage no kunoza uburyo bwo kubamenya no kubagezaho serivisi zitandukanye.
Muri Kanama 2026, NIDA yatangaje ko abaturage barenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa mu rwego rwo gutegura itangwa ry’iyi ndangamuntu.
NIDA ntiyatangaje itariki nyayo ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwaho, gusa yavuze ko abaturage bazamenyeshwa aho n’igihe ibikorwa bizakomereza.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo