"Ntimukigire ubusa" Perezida Kagame Yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kwirinda umuco wo kwishingikiriza ku bandi no gutegereza ko ari bo babakemurira ibibazo, ahubwo bagaharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, mu Nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi, aho yagarutse ku kamaro ko kwigira no kugira icyo umuntu cyangwa igihugu byongerera abandi mu bufatanye.
Perezida Kagame yavuze ko mu mubano hagati y’abantu cyangwa ibihugu, ubufatanye bugira agaciro ari uko buri ruhande rugira icyo ruzana ku meza, aho guhora rutegereje guhabwa.
Yagize ati: "No mu mibanire uko tubaho hagati yacu cyangwa hagati y’u Rwanda n’abandi, iyo ujya gufatanya n’abandi, urabanza wowe ukumva ikikurimo ufite, ni iki wowe utanga kugira ngo uhuze n’icyo undi atanga mwese mubigiremo inyungu."
Yagaragaje ko kimwe mu bibazo amateka yasize muri Afurika ari umuco wo guhora hategerezwa ubufasha buturutse hanze, aho ibihugu byinshi bititaye ku byo bifite bishobora kubyaza umusaruro.
Ati: "Ikibazo rero gikomeye cy’amateka yacu, amateka y’u Rwanda cyangwa amateka muri rusange ya Afurika, iteka dusa nk’aho twebwe ntacyo dufite dushyira ku meza ngo dusangire n’abandi. Duhora dushaka ko abandi bagira icyo bashyira ku meza, twe tukaza tugasangira na bo."
Perezida Kagame yavuze ko uwo muco wo guhora abantu bategereje guhabwa aho kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo wabaye politiki mbi mu bice byinshi bya Afurika.
Yagize ati: "Rwose twemeye umwanya wo kuba turi aho tuganya, dutegereje uwatugoboka. Baraboneka, abo bagoboka baraza rwose ariko ikibazanye ni imbabazi bagufitiye kubera iki? Kubera iki bagufitiye imbabazi? Kuki?"
Yakomeje agaragaza ko buri gihugu gifite umutungo n’ubushobozi bwacyo, bityo ko kwiringira abandi ari ukwitesha agaciro.
Ati: "Barabaha kubera iki? Kuko mutari abantu nk’abandi? Nta bwenge mufite? Ibihugu n’igito nk’icyacu, buri gihugu, buri bantu bafite icyo bafite. Gutegereza ko uwo ahandi azaza kubera ko azi icyo kugikoresha akagitwara akazaza kuguha imfashanyo wari ukeneye, uba wigize ubusa."
Perezida Kagame yahamagariye Abanyarwanda kudaha umwanya uwo ari wo wose wo kwigira abanyantege nke cyangwa kwemera ko imibereho yabo igomba guterwa n’ibikorwa by’abandi.
Yagize ati: "Ntimukigire ubusa, ntimuzigire ubusa. Mukemera kuba ubusa? Mukemera ko mushobora kubaho, muzagira icyo mutunga, mukora ari uko umuntu yaje kubibakoresha cyangwa kubibakorera. Iyo ni yo politiki mbi nibwira ko FPR mu nshingano zayo mu myaka imaze, ari cyo kibazo yagombaga kandi igomba gusubiza."
Yashimangiye ko u Rwanda rwageze ku iterambere rufite uyu munsi kubera icyemezo cyo kwishingikiriza ku mbaraga zarwo, avuga ko iyo igihugu kitihagurukira kwikemurira ibibazo byacyo kitari kugera aho kigeze.
Ati: "Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u Rwanda mu mateka yacu, u Rwanda rudahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho ubu muba muri ubusa."
Perezida Kagame yasoje asaba cyane cyane urubyiruko kutazicuza amahirwe rutakoresheje, arusaba gutangira gukora no kubaka ejo hazaza harwo kuva uyu munsi, aho gutegereza ko amahirwe azazanwa n'abandi.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo