Polisi yabonye ibihanga n’amagufa by’abantu 28 mu mashyamba bakekwaho kuba barishwe n’abashimusi
Polisi yo muri Leta ya Abia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, yatangaje ko yabonye ibihanga n’amagufa by’abantu 28 mu mashyamba ya Umuaku na Nneato, bikekwa ko ari iby’abantu bashimuswe n’amatsinda y’abagizi ba nabi.
Ibyo bisigazwa by’abantu byabonetse ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, mu gikorwa cy’umutekano cyabereye mu gace ka Umunneochi, nyuma y’amakuru yari yatanzwe ku bikorwa by’abagizi ba nabi bakorera muri ayo mashyamba.
Polisi yavuze ko abakekwaho ibyo bikorwa bahise bahunga ubwo abashinzwe umutekano bageraga ku nkambi zabo, maze izo nkambi zirasenywa.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Abia, Maureen Chinaka, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abo bantu ndetse n’impamvu y’urupfu rwabo.
Yagize ati: “Habonetse ibihanga n’amagufa by’abantu 28 bakekwaho kuba barashimuswe.”
Polisi yavuze ko itaramenya neza imyirondoro y’abo bantu, kuko hakomeje gukorwa iperereza ndetse n’ibindi bizamini bizafasha kumenya abo ari bo n’uko bapfuye.
Iki gikorwa cyongeye guteza impungenge ku bikorwa by’amatsinda y’abashimusi akorera mu mashyamba no mu bice byitaruye byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria. Ayo matsinda akunze kwibasira abatwara ibinyabiziga, abagenzi n’abaturage, akabasaba amafaranga y’incungu kugira ngo barekurwe.
Komiseri wa Polisi muri Leta ya Abia, Wilfred Afolabi, yavuze ko igikorwa cyo gushakisha no gusenya ibirindiro by’abagizi ba nabi muri iyo Leta kigikomeje.
Polisi kandi yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu cyangwa ibikorwa bikemangwa, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gushakisha abakekwaho ibyo bikorwa.
Ibyo bibaye mu gihe ikibazo cyo gushimuta abantu kikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Nigeria. Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu barenga 80, ahanini abagore, bashimuswe mu bitero bitandukanye byabereye muri Leta za Niger na Zamfara.
Muri Leta ya Niger, abagabo bitwaje intwaro bashimuse abahinzi hafi 50, mu gihe muri Zamfara ho abagore bagera kuri 40 bashimuswe.
Gushimuta abantu hagamijwe kwaka incungu ni kimwe mu bibazo by’umutekano bikomeje guhangayikisha Nigeria, aho amatsinda y’abagizi ba nabi akoresha ayo mafaranga nk’isoko yo gukomeza ibikorwa byayo.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo