RDC n'u Burundi byongeye gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n'u Burundi byongeye gushimangira ubufatanye bwabyo mu rwego rwa gisirikare, by'umwihariko mu guhangana n'ibibazo by'umutekano bikomeje kugaragara mu bice bihana imbibi.
Inkuru ducyesha radio Okapi ivuga ko Ibi byagarutsweho n'abaminisitiri bashinzwe ingabo z'ibihugu byombi ubwo bahuriraga mu nama ya 18 isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe umutekano n'ingabo, yabereye i Bujumbura mu Burundi mu mpera z'icyumweru gishize.
Minisitiri w'Intebe wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yaganiriye na mugenzi we w'u Burundi, Marie-Chantal Nijimbere, ku buryo ibihugu byombi byakomeza gukorana mu rwego rw'umutekano.
Ubufatanye bwabo bwibanze cyane ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro n'indi mitwe ishobora guhungabanya umutekano mu bice by'imipaka by'ibihugu byombi.
Minisitiri Kabombo yavuze ko hakenewe igisubizo gishingiye ku bufatanye bw'Afurika kugira ngo ikibazo cy'umutekano muke gikomeze kugaragara mu burasirazuba bwa DRC kibonerwe umuti.
Yagize ati:Hakenewe igisubizo cya Afurika ku bibazo by'umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yashimangiye kandi ko ubusugire n'ubudahangarwa bw'ubutaka bwa RDC bigomba kubahirizwa, ndetse n'amasezerano yo guhagarika imirwano agashyirwa mu bikorwa.
Ati:Tugomba kubahiriza ubusugire, ubumwe n'ubwiyunge bw'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi amasezerano yo guhagarika imirwano azashyirwa mu bikorwa igihe cyose bikenewe.
Uyu muyobozi kandi yasabye ko amasezerano n'ibyemezo byafatiwe i Doha na Washington bishyirwa mu bikorwa, kimwe n'icyemezo cya 2773 cy'Inama y'Umutekano y'Umuryango w'Abibumbye.
Ku rundi ruhande, ibihugu by'Afurika byitabiriye iyi nama byagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya iterabwoba ndetse n'ibindi bibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.
RDC n'u Burundi bikomeje gushyira imbere ubufatanye bw'ingabo zabyo mu guhangana n'ibibazo by'umutekano bibangamira umutekano ku mipaka y'ibihugu byombi.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo