Wednesday, 21 Oct 2026
×
RDC: Umushinga w’itegeko rya referendum usubijwe muri Komisiyo ya PAJ mu gihe impaka za politiki zikomeje
AMAHANGA

RDC: Umushinga w’itegeko rya referendum usubijwe muri Komisiyo ya PAJ mu gihe impaka za politiki zikomeje

Gasisi Enock 22 Sep 2026 Hashize Ibyumweru 4 250 views 0 ibitekerezo

Umushinga w’itegeko rigena imitunganyirize ya referendum muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasubijwe muri Komisiyo ya Politiki, Ubuyobozi n’Amategeko (PAJ) y’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo wongere usuzumwe mbere yo gusubizwa mu Nteko Rusange.

Radio Okapi ducyesha iyi nkuru yatanagje ko iki cyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, nyuma y’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, atangaje ko Komisiyo ya PAJ ifite iminsi 15 yo kwinjiza mu mushinga ibisabwa n’Urukiko Nshinga.

Nyuma y’icyo gikorwa, umushinga uzongera ushyikirizwe Inteko Rusange kugira ngo wemezwe, mbere yo koherezwa muri Sena kugira ngo nawo uwusuzume mu isomwa rya kabiri.

Iyi ntambwe nshya ibaye mu gihe umushinga w’itegeko rya referendum umaze igihe uteza impaka muri politiki ya Congo, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi, by’umwihariko ihuriro C64, bawurwanya mu gihe abashyigikiye ubutegetsi bawufata nk’imwe mu ngamba z’imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Félix Tshisekedi ni we wasabye ko uyu mushinga wongera gusuzumwa n’Inteko, nyuma y’uko Urukiko Nshinga ruwemeje ko ujyanye n’Itegeko Nshinga ariko rugatanga ibisobanuro ku ngingo zimwe na zimwe. Urukiko rwari rwatangaje ko hari ingingo zigomba gukosorwa, gusimbuzwa cyangwa kongera kwandikwa.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, yavuze ko umushinga wa referendum uri mu byihutirwa bigomba kwitabwaho muri iri sesiyo.

“Iri sesiyo izibanda kandi ku yindi mishinga y’ingenzi ireba ubuzima bw’igihugu, harimo isuzuma rishya, ku busabe bwa Perezida wa Repubulika, ry’itegeko rigena imitunganyirize ya referendum.”

C64 ikomeje kurwanya umushinga

Ku rundi ruhande, ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, rikomeje kuvuga ko ritarashyigikira gahunda iyo ari yo yose ishobora kuvamo ivugururwa cyangwa ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.

C64 ihuriyemo abanyapolitiki barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Augustin Matata Ponyo na Delly Sesanga. Iri huriro rivuga ko referendum n’impinduka z’Itegeko Nshinga bidakwiye gukoreshwa mu buryo bushobora gutuma habaho manda ya gatatu ya Perezida Tshisekedi.

Mu itangazo ryaryo, C64 ryagize riti: “Nta kuvugurura, nta guhindura Itegeko Nshinga, nta referendum cyangwa ubundi buryo bw’amategeko bushobora gukoreshwa kugira ngo hafungurwe inzira ya manda ya gatatu ya Félix Tshisekedi.”

Iri huriro ryari ryahamagariye abashyigikiye igitekerezo cyaryo kwitabira imyigaragambyo yo ku wa 15 Nzeri 2026, mu rwego rwo kwamagana ibyo rivuga ko ari gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.

Nyuma y’iyo myigaragambyo, C64 yatangaje ko izakomeza ibikorwa byayo bya politiki, ndetse isaba ko hakorwa iperereza ku ihohoterwa ryabaye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Impaka ku hazaza h’Itegeko Nshinga

Umushinga w’itegeko rya referendum uri mu bigize impaka nini za politiki muri RDC, cyane cyane ku bijyanye n’ahazaza h’Itegeko Nshinga n’amatora ateganyijwe mu 2028.

Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko iri sesiyo ya Nzeri izibanda no ku mavugurura y’amatora, kumenya no kwandikisha abatora ndetse n’indi mishinga ijyanye n’imiyoborere y’igihugu.

Mu gihe Komisiyo ya PAJ igiye kongera gusuzuma umushinga, impande zitandukanye muri politiki ya Congo zikomeje kugira imyumvire itandukanye ku cyerekezo cy’uyu mushinga n’ingaruka ushobora kugira ku biganiro bijyanye n’Itegeko Nshinga.

Kugeza ubu, icyemezo cy’Inteko ni uko umushinga ubanza kunyura muri Komisiyo ya PAJ mu gihe cy’iminsi 15, ugakosorwa hashingiwe ku bitekerezo by’Urukiko Nshinga, mbere y’uko wongera kugera imbere y’Inteko Rusange.

 

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo