RDC yahagaritse ibikorwa by’amashyaka 13, harimo PPRD ya Joseph Kabila
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse ibikorwa by’amashyaka 13 ya politiki mu gihugu hose, harimo PPRD y’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, gishyirwa mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Imbere mu Gihugu, Jacquemain Shabani Lukoo. Yategetse abayobozi b’intara gushyira mu bikorwa iri hagarikwa mu buryo budasubirwaho.
Mu yandi mashyaka yahagaritswe harimo LGD ya Matata Ponyo, PISTE-E ya Seth Kikuni, AAP ya Théophile Mbemba Fundu na MLP ya Franck Diongo. Harimo kandi amashyaka ayobowe cyangwa afitanye isano na Claudel Lubaya, Jean-Claude Vuemba, Thomas Lubanga na Corneille Nangaa.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike Joseph Kabila atangaje ishingwa ry’umutwe wa politiki n’igisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ibaruwa imenyesha ihagarikwa ry’ayo mashyaka yamenyeshejwe inzego zirimo Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubutasi (ANR) n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM).
Kugeza ubu, amakuru yatangajwe ku cyemezo ntasobanura mu buryo burambuye impamvu zemewe zatumye amashyaka yose uko ari 13 ahagarikwa.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo