Rubengera: Litiro 270 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe
Litiro 270 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, ku wa 30, mu gikorwa cy’ubuyobozi kigamije guhashya inzoga zikorwa ndetse nizicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza.
Izi nzoga zamenwe mu Tugari twa Mataba na Nyarugenge. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buvuga ko iki gikorwa kiri mu bikorwa bikomeje byo gukurikirana no gufata abantu bakomeje gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Gusa, bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’uyu murenge bavuga ko nubwo hari izamenwa, inzoga zirimo urwagwa n’ikigage zigikomeje kuboneka no kunyobwa mu duce tumwe na tumwe, by’umwihariko mu nkengero z’isantere y’ubucuruzi ya Kibirizi.
Mu Mudugudu wa Rubona, mu gice cy’urutoki ruri hafi y’isantere ya Kibirizi, bamwe mu baturage bavuga ko hari ahakomeje gupimirwa no kunywererwamo izi nzoga.
Umwe mu baturage yagize ati: “Hari aho izi nzoga zikigurishwa, cyane cyane mu bice byo mu nkengero. Nubwo ubuyobozi bukomeje kuzihashya, hari bamwe bakomeje kuzicuruza.”
Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, avuga ko ubuyobozi bukomeje ibikorwa byo gushakisha no gufata abantu bagaragara bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, nubwo hari izindi zikomeje kuboneka mu bice bitandukanye by’uyu murenge.
Yasobanuye ko iki gikorwa kigamije gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga zishobora guteza ibibazo by’ubuzima, ashimangira ko abatari kubahiriza amabwiriza bafatwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Yagize ati: “Turacyakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bakomeje gucuruza izi nzoga kugira ngo bafatwe, kuko hari ibihano biteganyijwe ku muntu wese uzajya agaragara azicuruza.”
Ayabagabo avuga ko ubuyobozi butazahagarika ibikorwa byo kugenzura ahakorerwa n’ahacururizwa izi nzoga, mu rwego rwo gukumira ko zakomeza gukwirakwira mu baturage.
Litiro 270 zamenwe ku wa 30 ziyongera ku nzoga zagiye zimenwa mu Karere ka Karongi mu bikorwa byo guhangana n’iki kibazo. Muri aka karere hamaze kumenwa litiro 4,923 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, imibare iheruka gutangazwa igaragaza ko hamaze kumenwa litiro 414,944 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Muri ibyo bikorwa, abantu 352 bakurikiranywe n’ubutabera, 306 bamaze guhanwa, mu gihe inganda 20 zafunzwe.
Nubwo ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bikomeje, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera bavuga ko hakiri utubari n’ahandi hantu izi nzoga ziboneka, bigatuma ubuyobozi bukomeza gushakisha abazicuruza mu buryo butemewe.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo