Wednesday, 21 Oct 2026
×
Rutsiro: Umuturage yafashwe agiye gutanga ruswa y'amafaranga 800,000Rwf
AMAKURU

Rutsiro: Umuturage yafashwe agiye gutanga ruswa y'amafaranga 800,000Rwf

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 25 Sep 2026 Hashize Ibyumweru 3 535 views 0 ibitekerezo

Abantu batatu bafashwe n’abapolisi mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Murambi, bakekwaho kugira uruhare mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko ndetse no kugerageza gutanga ruswa kugira ngo barekurwe.

Aba bantu bafashwe ahagana saa 07:30 za mu gitondo, ubwo abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bari mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe cy’iki gikorwa, hafashwe abantu batatu bafatanwe amabuye y’agaciro ya Wolfram, afite ibiro 59, yari atwawe kuri moto.

Nyuma yo gufatwa, umwe muri bo ngo yahise atuma undi muntu kuzana amafaranga ya ruswa kugira ngo barekurwe.

Amakuru IMENA PRESS RWANDA yamenye ni uko ayo mafaranga yari 800,000 Frw.

Abafashwe bose uko ari batatu, barimo uwari ufite amabuye y’agaciro, uwari uyatwaye kuri moto ndetse n’uwazanye amafaranga ya ruswa, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, nyuma bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bw’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yasabye abaturage guca ukubiri n’umuco wo gutanga cyangwa kwakira ruswa.

Ati: “Tuributsa abaturage gucika ku muco mubi wo gutanga ruswa, birinda gutanga no kwakira ruswa kuko yagiye mu byaha bidasaza kandi n’ibihano byayo byiyongereye, kandi turabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kin notariyanyije n’amategeko.”

Polisi kandi irakangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa byose binyuranyije n’amategeko, kugira ngo bifatweho ingamba hakiri kare.

Mu itegeko rihana ruswa, ingingo ya 4 iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa akemera amasezerano yo gutanga cyangwa kwakira indonke kugira ngo akore cyangwa adakora igikorwa kiri mu nshingano ze, aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikuba inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye cyangwa yakiriye.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo