Senateri Donatille Mukabalisa, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Yitabye Imana
Senateri Donatille Mukabalisa, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite ndetse akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), yitabye Imana azize uburwayi.
Yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga kubera uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho bamwe mu Basenateri bakoranaga na we bemeje ko yari amaze igihe arwariye, ndetse bamwe bakaba bari baherutse kumusura mu bitaro.
Donatille Mukabalisa yavukiye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera, muri Nyakanga 1960. Yabanje gukora umwuga w’uburezi, yigisha amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), mbere yo kwinjira mu mirimo y’imiryango mpuzamahanga.
Yakoze imyaka igera kuri 16 mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoreye Ishami ry’Ubuzima ku Isi (OMS/WHO) ndetse n’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP).
Mu rwego rwa politiki, yatorewe kuba Umudepite bwa mbere mu Kwakira 2003, akora izo nshingano kugeza mu 2008. Nyuma yaho yabaye Umusenateri hagati ya 2011 na 2013.
Mu 2013 yongeye gutorerwa kuba Umudepite, anatorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2024. Ntiyongeye kwiyamamaza mu matora yakurikiyeho, nyuma yo kurangiza manda ebyiri zikurikirana nk’uko amategeko abiteganya.
Mukabalisa yari kandi Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rimwe mu mashyaka ya politiki akorera mu Rwanda, ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.
Urupfu rwa Donatille Mukabalisa rusize icyuho mu buyobozi bwa politiki n’inzego zishinga amategeko, aho azibukirwa ku ruhare yagize mu miyoborere y’Inteko Ishinga Amategeko no mu bikorwa bya politiki byaranze igihugu mu myaka isaga makumyabiri ishize.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo