Wednesday, 21 Oct 2026
×
Trump yashyize umukono ku itegeko rishyiraho ibihano bikomeye ku Burusiya
AMAHANGA

Trump yashyize umukono ku itegeko rishyiraho ibihano bikomeye ku Burusiya

Gasisi Enock 19 Sep 2026 Sep 19, 2026 47 views 0 ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itegeko rishya rigamije gushyiraho ibihano bikomeye ku Burusiya, by’umwihariko ku bihugu bikomeye bikomeje kugura peteroli na gaze by’u Burusiya.

inkuru ducyesha igitangazamakuru BBC, ivuga ko Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru, riha Perezida Trump ububasha bwo gushyiraho imisoro igera ku 100% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitanu bigura cyane peteroli na gaze by’u Burusiya. Mu bihugu bishobora kwibasirwa cyane n’ibi bihano harimo Ubushinwa n’Ubuhinde.

Itegeko rizwi ku izina rya Lindsey O. Graham Sanctioning Russia and Iran Act of 2026, ryitiriwe Senateri Lindsey Graham wapfuye ku wa 11 Nyakanga 2026. Graham yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika bashyigikiye Ukraine mu ntambara yayo n’u Burusiya.

Iri tegeko kandi riteganya ibihano kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abayobozi bakuru ba Leta, amabanki n’ibindi bigo by’imari, ndetse n’amato yari asanzwe akoreshwa.

Senateri Richard Blumenthal, umwe mu bari bashyigikiye iri tegeko, yavuze ko ari “ibihano bikomeye cyane” bigamije guca intege ubushobozi bwa Putin bwo gukomeza intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye Trump kuba yarashyize umukono kuri iri tegeko, avuga ko ari ingenzi cyane.

Ati: “Uburyo bwiza bwo guha icyubahiro urwibutso rwa Lindsey ni ugushyira mu bikorwa ingingo z’iri tegeko mu buryo bwuzuye kandi bwihuse.”

Imibare yatangajwe n’ikigo Centre for Research on Energy and Clean Air igaragaza ko hagati ya Ukuboza 2022 na Kanama 2026, Ubushinwa bwaguraga hafi 50% bya peteroli ituruka mu Burusiya, mu gihe Ubuhinde bwaguraga 37%.

Iri tegeko kandi ryagutse ku nganda z’ingufu n’intwaro za Iran.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo