Ukraine igabye igitero gikomeye cya drones kuri Moscow, uruganda rwa peteroli rurangirika
Ukraine yagabye igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote, drones, ku murwa mukuru w’u Burusiya Moscow no mu nkengero zawo, mu gihe Uburusiya bwari buri mu munsi wa nyuma w’amatora y’Abadepite.
Umuyobozi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko drones zigera kuri 450 zoherejwe kuri uyu murwa mukuru zarashwe zirahagarikwa.
Sobyanin yavuze ko iki ari cyo gitero gikomeye cyane Moscow igabweho kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, avuga ko cyari kigamije guhungabanya amatora. “Iki ni igitero kinini cyane cyagabwe kuri Moscow,”
Sobyanin yavuze ko drones zageze mu bice bitandukanye by’umujyi, imwe igakubita inyubako ituyemo abantu, mu gihe indi yateje inkongi ku ruganda rukomeye rutunganya peteroli.
Abayobozi bo muri Moscow bavuze ko abantu nibura batatu bapfuye, abandi bagakomereka. Muri Sofyino, umugore w’imyaka 44 yapfuye nyuma y’uko drone ikubise inyubako y’amagorofa atatu, mu gihe abandi bantu batanu, barimo abana babiri, bakomerekejwe.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na we yemeje ko Ukraine yibasiye ikigo gikomeye cy’inganda za peteroli ndetse n’ikindi kigo cy’ibikoresho n’ubwikorezi mu karere ka Moscow.
Yavuze ko ibyo bitero byibasiye ibikorwa bifite uruhare mu gukomeza ubushobozi bw’Uburusiya mu ntambara.
“Ikigo gikomeye cy’inganda za peteroli z’Uburusiya n’ikigo cy’ubwikorezi by’ingabo byibasiwe.”
Uruganda rwa peteroli rwibasiwe ni rumwe mu z’ingenzi zitanga ibikomoka kuri peteroli mu karere ka Moscow. igitangazamakuru Reuters kivuga ko uru ruganda rwatunganyije toni miliyoni 11.6 za peteroli mu 2024.
Iki gitero cyatumye ibibuga by’indege bikomeye bya Moscow bishyiraho amabwiriza y’igihe gito abuza ndetse anagabanya ingendo z’indege. Gusa nyuma yaje gukurwaho, ariko bamwe mu bagenzi bagirwa inama yo kwitega gutinda kw’indege.
Uburusiya na bwo bwagabye ibitero muri Ukraine
Mu gihe Ukraine yagabaga ibitero kuri Moscow, Uburusiya na bwo bwakomeje kugaba ibitero bya drones muri Ukraine.
Mu karere ka Kyiv, abantu bane, barimo umugore n’abana be batatu, bishwe n’igitero cya drone cy’Uburusiya. Mu karere ka Sumy na ho abantu bane bishwe ubwo drone yakubitaga imodoka bari barimo.
Ibitero by’impande zombi bikomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu, ubwikorezi n’ibindi bikorwa bifatwa nk’ibifite akamaro mu ntambara.
Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine yatangiye mu buryo bw’igitero cyagutse cy’Uburusiya muri Gashyantare 2022, kandi kugeza ubu ibitero bya drones n’ibisasu bikomeje kwibasira impande zombi.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo