Umugabo yapfuye azira amafaranga ibihumbi 30 Frw yapfaga n’umuvandimwe we
Umugabo witwa Mvuyekure Darius yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umunyerondo wageragezaga gutandukanya abavandimwe bari barimo kurwana bapfa amafaranga ibihumbi 30 Frw. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Rwarenga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo.
inkuru ducyesha igitangazamakuru umuseke, ivuga ko amakuru yatanzwe n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko amakimbirane yatangiye hagati y’abavandimwe babiri bari kumwe n’undi muturage basangira inzoga. Abo bavandimwe ngo batangiye gushyamirana bapfa amafaranga ibihumbi 30 Frw, bituma abari aho batabaza kugira ngo bahoshe umwuka mubi wari umaze gukomera.
Mbere y’uko ubuyobozi buhagera, haje umugabo usanzwe akora akazi k’irondo, agerageza gutandukanya abo bavandimwe. Gusa, ibintu byaje gufata indi ntera ubwo na we yatangiraga kurwana na bo, bikarangira akubise Mvuyekure inkoni n’imigeri, akomereka bikomeye.
Nyuma y’ibi, Mvuyekure yajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro, ariko abaganga bamwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na ho yaje kugwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri rwo bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Ni abavandimwe babiri barwanaga bapfa amafaranga ibihumbi 30 bari bamaze kwiba, nuko uwo munyerondo aratabazwa. Ahageze akubita umwe muri bo, ajyanwa kwa muganga, birangira ashizemo umwuka. Uwo munyerondo kimwe n’uwo bafatanyije kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.”
Polisi yasabye abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ubujura n’urugomo bishobora guteza amakimbirane akomeye, akarangira bamwe bahasize ubuzima.
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 111, riteganya ibihano ku cyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake. Icyakora, uko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bazabiryozwa bizashingira ku iperereza n’ibizemezwa n’ubutabera.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo