Umunya-Iran yatawe muri yombi akekwaho iterabwoba mu Bwongereza
Umugabo w’imyaka 27 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Iran yatawe muri yombi akekwaho gutegura ibikorwa by’iterabwoba, mu iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabereye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya RAF Fairford, mu Bwongereza.
Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu gace ka Westminster, i Londres. Undi mugabo w’imyaka 26 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na we yabajijwe n’inzego z’umutekano, mu gihe amazu abiri yo muri ako gace yasatswe.
Ibi bibaye nyuma y’uko abagabo batanu bafatiwe hafi y’ibi birindiro mu rukerera rwo ku Cyumweru. Aba bose ni Abongereza bari hagati y’imyaka 23 na 25, bakomoka i Londres. Kugeza ubu, barekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Vicki Evans, umuyobozi mukuru uhuza ibikorwa bya polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bwongereza, yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko inzego z’umutekano ziri gusuzuma impamvu zose zishobora kuba zarateye icyo kibazo, harimo n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga.
Yagize ati: “Iperereza ku byabereye muri Gloucestershire riragoye cyane, kandi inzego zacu zihariye zirimo gusuzuma inzira zitandukanye zose z’iperereza.”
Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yatangaje ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Iran yaba yaragize uruhare muri icyo kibazo. Gusa, ntiyatangaje ibisobanuro birambuye bishimangira ibyo yavuze. Guverinoma ya Iran yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose muri ibyo bikorwa.
Abagabo batanu bafashwe nyuma y’uko polisi yari imaze guhabwa amakuru y’imodoka eshatu zateye amakenga zaganaga kuri ibyo birindiro. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangaza ko habaye ikibazo gikomeye cy’umutekano.
Amakuru yatangajwe na BBC avuga ko umwe muri abo bagabo yari yahamagaye nimero y’ubutabazi ya 999, hasigaye hafi isaha ngo umuhinzi wo muri ako gace amenyeshe polisi ko yabonye itsinda rinini ry’abantu bipfutse mu maso hafi y’izo modoka.
Abo bagabo babanje gukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiturika, nyuma bakurikiranwaho no gutegura ibikorwa by’iterabwoba. Ku wa Mbere, barekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Polisi yasobanuye ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bunararibonye n’ingamba zikoreshwa mu iperereza.
Mu igenzura ryakorewe mu modoka zari hafi y’ibi birindiro, polisi yahasanze lisansi, ariko ntiyabona aho ibikoresho biturika. hafashwe batanu, bane batuye mu gace ka Westminster, undi atuye i Camden. Amazu yabo na yo yarasatswe.
Ku wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’impande zo mu mahanga muri icyo kibazo.
Ibibuga bya gisirikare birimo RAF Fairford bimaze imyaka myinshi bikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere za Amerika nk’ibirindiro by’igihe gito. Mu mezi ashize, indege za gisirikare za Amerika zahagurukiraga kuri ibyo birindiro zerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko u Bwongereza bwemereye Amerika kubikoresha mu bikorwa byo kwirwanaho byibasiye Iran.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye icyo kibazo n’uruhare rushobora kuba rwaragizwemo n’abandi bantu cyangwa ibihugu by’amahanga. Kugeza ubu, nta ruhare rwa Iran rwemejwe n’inzego z’iperereza.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo