Umunyamakuru Ngoboka yasabye imbabazi umuryango w’itangazamakuru mu Rwanda
Umunyamakuru Ngoboka Sylvain yongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo gufungurwa, asaba imbabazi umuryango w’itangazamakuru mu Rwanda kubera amakuru y’ibihuha yigeze gutangaza kuri status ye ya WhatsApp, akaba ari na yo yamuviriyemo gukurikiranwa n’ubutabera.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu kiganiro Zinduka cya Radio/TV10 Gikorwa na Mutuyeyezu Oswald namugenzi we Rameck Niyonsenga, aho yatanze ubuhamya ku byo yanyuzemo kuva atabwa muri yombi kugeza afunguwe, anagaragaza amasomo avuga ko yakuye mu gihe yamaze muri gereza.
Kuba Ngoboka ari hanze ya gereza ni inkuru ishimishije ku nshuti ze, abo bakorana n’abakunzi b’itangazamakuru bamukurikiranira hafi. Uyu munyamakuru kandi yasabye ko umuryango w’itangazamakuru utamutererana, ahubwo ukamuha amahirwe yo kwisubiraho no gukomeza ubuzima bwe.
Icyaha cyatumye akatirwa igifungo
Ngoboka Sylvain yatawe muri yombi muri Werurwe 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amakuru y’ibihuha. Icyo gihe yari yashyize kuri status ye ya WhatsApp ubutumwa buvuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu byumweru bibiri kandi ko hakorerwa iyicarubozo.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 16 Nzeri 2026, yemeye icyaha aregwa, asaba urukiko kumugabanyiriza igihano. Yasobanuye ko atari agamije gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi, ahubwo ko yashakaga kumenya amakuru arambuye kuri ibyo yavugaga.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ngoboka igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa 25 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwamuhamije icyaha, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250. Igifungo cy’umwaka umwe cyarasubitswe.
Gereza yamusigiye amasomo
Mu buhamya bwe kuri Radio/TV10, Ngoboka yavuze ko igihe yamaze muri gereza cyamwigishije ibintu byinshi, birimo kwimenya, kwiyitaho no gutekereza ku hazaza he.
Mu buryo bw’urwenya, yavuze ko mu bintu yigiye muri gereza harimo kwikunda, anatangaza ko ateganya gushaka umugore mu kwezi kwa Werurwe 2027.
Yavuze kandi ko akigera muri gereza yahasanze abantu yari asanzwe azi, ndetse ko bamuhaye amagambo yo kumuhumuriza mu bihe bitari byoroshye.
Icyakora, yatangaje ko afite umukunzi wamubaye hafi, akajya amusura kenshi muri gereza, by’umwihariko mu mpera z’icyumweru.
Yashimiye RCS, asaba imbabazi
Muri iki kiganiro, Ngoboka yashimiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), anabigaragaza mu mvugo irimo urwenya, avuga ko abantu bakwiye kurushimira uburyo ruhuza abafunzwe, bakabana batagirana amakimbirane.
Yavuze kandi ko yahawe Regime yihariye mu bijyanye n’imirire, kuko yari afite ikibazo cy’ubuzima cyatumaga atoroherwa n’imirire isanzwe ya gereza.
Uyu munyamakuru yagaragaje kwicuza ku makuru yashyize kuri status ye ya WhatsApp, asaba imbabazi umuryango w’itangazamakuru mu Rwanda, anasaba ko utamujugunya kubera ikosa yakoze.
Ubu Ngoboka arihanze yagereza n’ubwo akatiye umwaka usubitse, akaba afite amahirwe yo gukomeza ubuzima bwe no gukoresha amasomo avuga ko yakuye muri Gereza.
Ibyamubayeho binibutsa abanyamakuru n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga akamaro ko kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza, gushaka amakuru aturuka ku nzego zizewe no kwirinda gukwirakwiza ibitaragenzuwe.
Ku ruhande rwa Ngoboka, gusaba imbabazi no kwemera ko hari aho atitwaye neza bishobora kuba intambwe mu kongera kubaka icyizere hagati ye n’umuryango w’itangazamakuru.
Kuba yongeye kuba hanze ya gereza ni intangiriro y’urundi rugendo: urwo kwisubiraho, kwitwararika mu kazi no gukomeza ubuzima bwe, mu gihe agaragazako yakuye amasomo ku byamubayeho.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo