Tuesday, 21 Jul 2026
×
Umwarimu wigisha gutwara indege yayisimbutse, asigamo umunyeshuri, ahita apfa
AMAHANGA

Umwarimu wigisha gutwara indege yayisimbutse, asigamo umunyeshuri, ahita apfa

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 09 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1.1K views 0 ibitekerezo

Umwarimu wigishaga gutwara indege yapfuye nyuma yo gusimbuka indege mu gihe yari arimo kwigisha umunyeshuri, amusigamo wenyine.

Ibi byabereye mu gace ka Toledo, mu Ntara ya Córdoba, ubwo Leandro Andrés Bertazzo w'imyaka 42 yari mu ndege nto yo mu bwoko bwa Cessna 150 ari kumwe n'umunyeshuri we w'imyaka 22 witwa Rosario.

Amakuru yatangajwe n'itangazamakuru ryo muri Argentine avuga ko Bertazzo yabanje gukuramo umukandara yari yambaye, akuramo ibikoresho by'itumanaho byo ku mutwe, afungura umuryango w'indege, nyuma ahita ayisimbukamo.

 

Bivugwa ko mbere yo gusimbuka yabwiye umunyeshuri we ati: **"Uzi icyo ugomba gukora, komeza."**

 

Nyuma y'icyo gikorwa, Rosario yasigaye wenyine ayobora indege, ariko abasha kuyigenzura no kuyimanura amahoro ku kibuga cy'indege. Nta muntu wakomeretse, kandi indege na yo ntiyangiritse ku buryo bukomeye.

 

Umuyobozi w'ishuri ryigisha gutwara indege rya Flying Parrot Córdoba, Eduardo Álvarez, yavuze ko nta kimenyetso cyigeze kigaragaza ko Bertazzo yari afite umugambi wo gukora icyo gikorwa.

 

Yagize ati, urupfu rwe rwatunguye cyane abo bakoranaga, kuko bamubonaga nk'umuntu w'umugwaneza, ukunda akazi kandi ufitanye umubano mwiza n'abandi.

 

Leandro Andrés Bertazzo yari umwarimu w'indege ufite uburambe, akaba yarigeze no kwigisha gutwara indege muri Chile.

 

Inzego z'iperereza muri Argentine zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uwo mwarimu gufata icyemezo cyo gusimbuka mu ndege yari ikiri mu kirere.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo