Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwatangaje Itariki yo kuburanishaho urubanza rw’ubutane Ishimwe Vestine na Idrisaa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho itariki yo kuburanishaho urubanza rw’ubutane Ishimwe Vestine yasabye hagati ye n’umugabo we, Idrissa Ouédraogo. Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026.
Ishimwe Vestine yagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba ko yatandukana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko.
Amakuru IGIHE Dukesha iy’inkuru yamenye ni uko zimwe mu ngingo zizibandwaho muri uru rubanza zagaragajwe n’impande zombi mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026.
Mu nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine, abinyujije ku munyamategeko we, yavuze ko impamvu yatumye asaba ubutane ari uko avuga ko umugabo we yamuhishe ko yari asanzwe afite umuryango muri Burkina Faso.
Yavuze ko nyuma yo kubimenya no kubimubaza, yatangiye guhura n’ihohoterwa, harimo no gukubitwa.
Amakuru IGIHE Dukesha iy’inkuru yamenye kandi avuga ko Vestine yamenye iby’uwo muryango abibwiwe na mushiki wa Idrissa Ouédraogo, wamuhamagaye kuri telefoni.
Mu byo yagaragaje muri iyo nama, Vestine yavuze ko nta mutungo yifuza kugabana n’umugabo we.
Ku bijyanye n’umwana babyaranye, yavuze ko yifuza gukomeza kumurera, kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko uhagarariye Idrissa Ouédraogo yahakanye ibyo umugore we amushinja, avuga ko n’ubusabe bw’ubutane batabwemera.
Yagize ati: “Yaba ibyo badushinja ntabwo tubyemera, n’ubutane ntabwo tubwemera kuko ibyo bashingiraho babusaba bitigeze bibaho.”
Uruhande rwa Ouédraogo ruvuga ko mu gihe urukiko rwakwemeza ko ubwo butane butangwa, bwaba bushingiye ku mpamvu ziturutse kuri Ishimwe Vestine, zirimo ibyo guta urugo n’izindi mpamvu zagaragazwa mu rubanza.
Muri iyo nama ntegurarubanza, uruhande rwa Idrissa Ouédraogo rwagaragaje kandi ko uyu mugabo afite gushidikanya ku isano afitanye n’umwana babyaranye.
Umunyamategeko we yavuze ko Ouédraogo akeka ko umwana ari uwe, ariko agasaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hakurweho amakenga ku isano bafitanye.
Uru ruhande kandi rwagaragaje ko Ouédraogo ababazwa no kuba atarabona uwo mwana, rusaba ko urukiko rwazategeka Ishimwe Vestine kumumwereka.
Urubanza ruzakomeza ku wa 3 Ukuboza 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho impande zombi zizagira amahirwe yo gutanga ibisobanuro no gushyigikira ibyo zisaba.

Isoko: Igihe
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo