Wednesday, 21 Oct 2026
×
Uwahoze muri FDLR yatanze ubuhamya ku mateka y’uwo mutwe  n’aho ikura ubushobozi mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa
AMAKURU

Uwahoze muri FDLR yatanze ubuhamya ku mateka y’uwo mutwe n’aho ikura ubushobozi mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

ENOCK HAKIZIMANA 13 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 301 views 0 ibitekerezo

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu Ntara y’Iburengerazuba hatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye mu bikorwa byo kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.”

Ku rwego rw’Intara, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, aho abitabiriye baganirijwe ku mateka n’amasomo akenewe mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’ubudaheranwa.

Mu batangabuhamya harimo Lt. Col. Mpakaniye Emelie, wavuze ku rugendo rwe rwo kuva mu mutwe wa FDLR, aho yari amaze imyaka myinshi, akagaruka mu Rwanda yiyemeje kugira uruhare mu kubaka igihugu yigeze kurwanya.

Yavuze ku rugendo rwe rwo kwinjira muri FDLR

Mpakaniye Emelie, wavuze ko yavutse mu 1974, yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 yasanze aba mu Bisesero, kwa mukuru we. Jenoside imaze guhagarikwa, yavuze ko yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma aza kwinjira mu mutwe wa FDLR mu 1998.

Yavuze ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014 yari mu nshingano zo guhuza ibikorwa bya gisirikare muri uwo mutwe.

Mu buhamya bwe, yasobanuye ko FDLR yari ifite amashami atandukanye, arimo irya gisirikare, irya politiki n’iry’idini, ryakoreshwaga mu gutanga inyigisho zashishikarizaga abarwanyi gukomeza kwizera ko bazagera ku ntego zabo zo gufata igihugu.

Yavuze ko mu 2023 yari umuvugabutumwa muri uwo mutwe, aho yakoraga ibikorwa byo kwemeza abarwanyi ko Imana yari yarabahaye gufata igihugu. Yagaragaje ko izo nyigisho zari zimwe mu nzira zakoreshwaga mu gukomeza kubaha icyizere cyo gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Yongeyeho ko bamwe mu bari muri uwo mutwe bagarukaga bakabwira bagenzi babo ko icyibabuza kugera ku ntego zabo bahanuriwe  ari imyitwarire irimo ubusinzi n’ubusambanyi.

Yavuze aho FDLR Ikura ubushobozi

Mpakaniye yavuze ko, mu gihe yari muri FDLR, yamenye uburyo butandukanye uwo mutwe wakuragamo ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byawo.

Yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabahaga inkunga n’ibikoresho bya gisirikare, avuga ko ubwo bufatanye bwatangiye mu 1998. Ibi ni ibivugwa mu buhamya bwe.

Yagaragaje kandi ko FDLR yakuraga amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, birimo Walikale, aho yavuze ko hacukurwaga zahabu n’andi mabuye y’agaciro.

Mu bindi bikorwa yavuze ko byinjizaga amafaranga muri uwo mutwe harimo ubuhinzi, gukodesha ubutaka, guhinga urumogi, kubaza ibiti no gukora amakara yagurishwaga mu bice bitandukanye, birimo n’i Bukavu.

Nta kiza FDLR yazanira urubyiruko n’abakuru

Mu gusoza ubuhamya bwe, Mpakaniye yavuze ko nta cyiza abona FDLR ishobora kugeza ku rubyiruko cyangwa ku bakuru, asaba abantu Kwigira ku byo banyuzemo bakubaka igihugu ntawundi bategereje kuko Fdlr yirirwa ibeshya urubyiruko ko izafata igihugu kandi ntabyo ishoboye.

Yasobanuye ko yinjiye muri uwo mutwe afite imyaka 20, ariko akawuvamo afite imyaka 52.

Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko imbaraga yakoresheje mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda mu gihe yari muri FDLR, ubu yiyemeje kuzikoresha mu kubaka igihugu.

Ukwezi K’Ubumwe n’Ubudaheranwa 

Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ni umwanya ngarukamwaka wo kureba intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe, gusuzuma imbogamizi zikigaragara no gushaka uburyo bwo kuzikemura. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”, ishimangira uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubungabunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho.

Ubuhamya bwatanzwe i Karongi bwibanze ku mateka y’abanyuze mu mitwe irwanya u Rwanda, ku nyigisho bavuga ko bahabwaga no ku ngaruka z’amahitamo yabo. Bugaragaza kandi ko abavuye muri iyo mitwe bashobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amasomo bakuye mu mateka yabo no mu kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubumwe.

 

ENOCK HAKIZIMANA

ENOCK HAKIZIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo