Yapfuye atarasohoza ubutumwa bwe umunyonzi Masaisai werekezaga Maroc avuye Goma- RDC
Umunyonzi w’amagare w’Umunyekongo Miguel Masaisai, wari mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bw’amahoro i Rabat muri Maroc, ni umwe mu bantu bavugwa ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Repubulika ya Congo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi avuga ko impanuka yabereye ahitwa Kabos, mu bilometero icyenda uvuye Ntam, hafi y’umupaka wa Repubulika ya Congo na Cameroun.
Masaisai yari amaze kugera muri icyo gice akomereje urugendo rwe rwa “Pedals for Peace”, rwari rwatangiriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, afite intego yo kugera i Rabat muri Maroc.
Amakuru radio Okapi yatangaje avuga ko mbere y’impanuka, igare rya Masaisai ryari ryagize ikibazo, bituma asaba umushoferi wa tagisi kumufasha kumugeza ahantu yashoboraga kurisana kugira ngo akomeze urugendo. Iyo tagisi yari itwaye abantu bane, barimo Masaisai, umushoferi n’abandi bantu babiri. Bivugwa ko bose bapfiriye muri iyo mpanuka.
Gusa, amakuru y’urupfu rwa Masaisai yari akiri mu nzira yo kwemezwa. Umuryango we wari utaremeza ku mugaragaro ko yapfuye, kuko wari ugikurikirana amakuru unavugana n’umuyobozi we. Uyu muyobozi na we yavuze ko Masaisai yari ari ahantu hatari umurongo wa telefoni.
Hagati aho, umubiri wavugwaga ko ari uwa Masaisai wari ubitswe mu buruhukiro bw’i Ouesso, hategerejwe kumenyekana ku buryo bwemewe.
Uwo Miguel Masaisai yariwe
Miguel Masaisai yari umukinnyi wa triathlon, umukino uhuza koga, kwiruka no gutwara igare. Yamenyekanye cyane kubera gukoresha siporo, cyane cyane amagare, mu kogeza ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe.
Yakomokaga i Goma, umujyi wo mu burasirazuba bwa RDC umaze igihe uhanganye n’ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke. Masaisai yavugaga ko ibyo byamushishikarije gukoresha impano ye mu guha urubyiruko ubutumwa bw’icyizere no kugaragaza ko Afurika ifite n’urubyiruko rufite inzozi n’ubushobozi bwo gukora ibintu bidasanzwe.
Dore icyatumye amenyekana Hirya no hino
Mu mwaka wa 2025, Masaisai yatangije urugendo rwa “Pedals for Peace” avuye i Goma yerekeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Yatangiye urwo rugendo ku wa 18 Gicurasi 2025, anyura mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Zambia, Botswana na Namibia, mbere yo kugera muri Afurika y’Epfo.
Urwo rugendo rwari rurerure, rurenze ibilometero 6,000, kandi hari iminsi Masaisai yashoboraga gukora hafi kilometero 150 ku munsi.
Kunyura mu Rwanda byabaye kimwe mu byiciro by’urwo rugendo rwambukiranya imipaka, mbere y’uko akomeza yerekeza mu majyepfo ya Afurika.
Nyuma y’iminsi 46, Masaisai yageze i Cape Town, asoza urugendo yari yatangiye i Goma. Icyo gihe yari amaze kunyura mu bihugu byinshi, ahura n’abantu batandukanye ndetse akomeza kumenyekanisha ubutumwa bwa “Pedals for Peace”.
Kuba yari yarageze i Cape Town ntibyatumye areka igitekerezo cye.
Mu 2026, Masaisai yongeye gutangira urundi rugendo rukomeye, aho yari agamije kuva i Goma akagera i Rabat muri Maroc.
Muri urwo rugendo yanyuze i Kinshasa, nyuma yambuka uruzi rwa Congo ajya i Brazzaville, akomeza yerekeza mu majyaruguru ya Repubulika ya Congo.
Ku wa 5 Kanama 2026, yari ageze i Kinshasa amaze iminsi 67 mu rugendo, akaba yari amaze gukora ibirometero birenga 6,500.
Urugendo rwe rwagiye ruhura n’ibibazo bitandukanye, birimo ibibazo bya tekiniki ku igare ndetse n’ingorane z’inzira, ariko yakomeje kugana ku ntego ye yo kugera i Rabat.
Ku bwa Masaisai, “Pedals for Peace” ntiyari urugendo rwo gushaka kumenyekana gusa. Yari uburyo bwo gukoresha siporo mu kugeza ubutumwa bw’amahoro, cyane cyane ku rubyiruko.
Kuva i Goma, anyuze mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, kugeza ubwo yageze i Cape Town, Masaisai yari amaze kwerekana ko igare rishobora kuba igikoresho cyo guhuza abantu no gutwara ubutumwa burenga imipaka.
Urugendo rwe rwa kabiri, rwo kuva i Goma rugana i Rabat, ni rwo rwaje guhagarara nyuma y’impanuka yabereye muri Repubulika ya Congo.
Mu gihe amakuru y’urupfu rwe yari agitegereje kwemezwa burundu n’umuryango ndetse n’inzego zibishinzwe, Miguel Masaisai yari amaze gusiga amateka y’umunyonzi wakoresheje siporo mu kugeza ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’icyizere mu bice bitandukanye bya Afurika.


Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo