Wednesday, 21 Oct 2026
×
Amagambo ya Gitwaza ku baforomo n’ababyaza yateje impaka, Zion Temple isaba imbabazi
UBUZIMA

Amagambo ya Gitwaza ku baforomo n’ababyaza yateje impaka, Zion Temple isaba imbabazi

Pierre Rene MUHAYIMANA 08 Oct 2026 Hashize Ibyumweru 1 1K views 3 ibitekerezo

Amagambo yavuzwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza mu nyigisho yatanze muri Zion Temple yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko amashusho y’iyo nyigisho akwirakwiye cyane mu ntangiriro z’Ukwakira. Abaforomo n’ababyaza bagaragaje ko ayo magambo yababaje kandi ashobora gutesha agaciro umwuga wabo, bituma Zion Temple isaba imbabazi.

Amashusho yavugishije benshi ni igice cy’inyigisho Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026, ariko Zion Temple ivuga ko yamenye ko ayo mashusho yongeye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Ukwakira 2026.

Muri iyo nyigisho, Gitwaza yasabye ababyeyi kugira amakenga ku muntu utazwi ushobora gufata umwana ukimara kuvuka, anavuga ko bamwe mu baforomo n’ababyaza bafashwe nk’abashinjwa kuba bafite uruhare mu bikorwa by’uburozi no kugirira nabi abana.

Mu magambo ye, yagize ati:

“Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo benshi, bariya babyaza.”

Yakomeje kwifashisha inkuru yo muri Bibiliya ivuga ku babyaza bo mu Misiri, avuga ko ari bo bari bafite inshingano zo kwica abana b’abahungu b’Abisirayeli.

Ati “Abagombaga kwica abana b'ababahungu muri Egiputa? Ni Abaforomo,n'ababyaza”.

 

Aya magambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamwe mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bayamagana, bavuga ko abona nk’atesha agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’umurimo bakora wo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Nyuma y’uko amashusho akwirakwiye, Rwanda Nurses and Midwives Union (RNMU) yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple ku wa 7 Ukwakira 2026, bigamije gukemura impungenge zari zavutse.

Perezida wa RNMU, Andre Gitembagara, yavuze ko umuryango ahagarariye wakiriye neza imbabazi zasabwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza, ashimangira ko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n’agaciro k’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.

Mu butumwa yatanze, yavuze ko RNMU itegereje ko hakomeza gufatwa izindi ntambwe nziza zigamije kugarura icyubahiro n’isura nziza y’abaforomo n’ababyaza.

Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center  iyoborwa na Apostle Dr. Paul Gitwaza, Bwasabye imbabazi abaforomo, ababyaza ndetse n’abandi bose bababajwe n’amagambo yavuzwe muri iyo nyigisho.

Muri iryo tangazo, Zion Temple yavuze ko itari igambiriye gutesha agaciro, gusuzugura cyangwa gusebya abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.

Icyakora, ubuyobozi bw’itorero bwemeye ko amagambo yakoreshejwe ashobora kuba yarateye agahinda n’impungenge ku bayumvise, bityo busaba imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.

Zion Temple kandi yashimangiye ko iha agaciro uruhare rw’abaforomo n’ababyaza mu kurengera ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kugeza ubu, RNMU ivuga Zion Temple yasabye imbabazi.

Pierre Rene MUHAYIMANA

Pierre Rene MUHAYIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (3)

MUTUYIMANA Mediatrice
MUTUYIMANA Mediatrice
Hashize Ibyumweru 1

Yadutesheje agaciro Kandi dukora umwuga wo gutabara ubuzima BW,abantu twifuza KO yakongera akabinyuza aho yabinyujije adusebya n,agaciro yadutesheje abanyarwanda tuvura bakumva KO tutari abakozi n,abicanyi

MUTUYIMANA Mediatrice
MUTUYIMANA Mediatrice
Hashize Ibyumweru 1

Yadutesheje agaciro Kandi dukora umwuga wo gutabara ubuzima BW,abantu twifuza KO yakongera akabinyuza aho yabinyujije adusebya n,agaciro yadutesheje abanyarwanda tuvura bakumva KO tutari abakozi n,abicanyi

Chantal
Chantal
Hashize Ibyumweru 1

Izo mbabazi ndabona zidahagije mwasubira aho yabivigiye akabivuguruza

Duhe igitekerezo