Rutsiro: Abafite ubumuga bw’uruhu bahawe ibikoresho bibafasha kwirinda izuba no kwita ku ruhu
Abafite ubumuga bw’uruhu bo mu Karere ka Rutsiro bagiriwe inama zo kwiyitaho, kumenya uburenganzira bwabo no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’izuba. Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyabereye ku Kibuga cya Bugabo, mu Murenge wa Ruhango, aho banahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Iki gikorwa cyateguwe na Health Alert Organisation, yatanze ibikoresho birimo amavuta arinda uruhu, ingofero n’amadarubindi y’izuba (lunettes). Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, baganirije abafite ubumuga bw’uruhu n’ababyeyi babo ku kamaro ko kubitaho no kubafasha kubaho bisanzuye.
Ababyeyi basabwe kwakira no gushyigikira abana babo
Mu buhamya bwatanzwe, bamwe mu babyeyi bagaragaje uko bakiriye amakuru yo kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu n’amasomo bakuye mu rugendo rwo kubarera bishimye.
Umwe mu babyeyi ufite abana babiri bafite ubu bumuga yavuze ko yaje gusobanukirwa ko abana bose bafite agaciro kangana, bityo ko adakwiye guheranwa n’amagambo y’abantu cyangwa ngo atere abana be ipfunwe.
Yasobanuye ko umwana we wa mbere yavukanye ubumuga bw’uruhu, agakurikirwa n’abandi bana bane batabufite, nyuma akaza kubyara undi mwana na we ubufite. Yavuze ko uko yagendaga abona ko abana bose bashoboye, ari ko yarushagaho kubakira no kubarera atitaye ku byo abantu bavuga.

“Ubumuga bw’uruhu ntibubuza umuntu gutsinda”
Abafite ubumuga bw’uruhu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bashoboye kwiga, gukora no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kimwe n’abandi Banyarwanda.
Bavuze ko hari igihe bahura n’imyumvire ibapfobya, ariko ko umuntu ufite ubu bumuga adakwiye gufatwa nk’udashoboye. Bashishikarije bagenzi babo kwiyitaho, kwigirira icyizere no guharanira kugera ku ntego zabo.
Visi Meya yasabye ababyeyi kutabuza abana kujya ku ishuri
Visi Meya w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Chantal Umuganwa, yasabye abafite ubumuga bw’uruhu kwikunda, no kumenya uburenganzira bwabo.
Yashimangiye ko kugira ubumuga bw’uruhu bitavuze ko umuntu adafite ubwenge cyangwa ubushobozi, asaba ababyeyi gufasha abana babo kujya ku ishuri no gukomeza amasomo yabo.
Yagaragaje ko nta mpamvu yo kubuza umwana kwiga kubera uko asa cyangwa ibikoresho yambara bimurinda izuba, ahubwo ko hakwiye gushakwa uburyo bwo kumufasha kwiga mu mutekano no mu buzima bwiza.
Visi Meya yasabye kandi abafite ubumuga bw’uruhu kwiyakira, kumenya agaciro kabo no kumva ko ari Abanyarwanda bafite uburenganzira n’amahirwe nk’abandi.

Iki gikorwa cyibanze ku gukangurira abafite ubumuga bw’uruhu n’imiryango yabo kubwitaho, kurwanya ivangura no kubafasha kugira imibereho myiza, mu gihe ibikoresho byatanzwe bigamije kubafasha kwirinda izuba no kurinda uruhu rwabo.



Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo