Dusure Kay Sun Hôtel iri hafi y’ikiyaga cya Kivu (Kinunu Boneza) ,ifite ubwiza bwihariye
Mu rugendo IMENA PRESS RWANDA yatangije rwo kumenyekanisha amahoteri n’ahantu nyaburanga byo mu Ntara y’Iburengerazuba, twageze mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, dusura KAY SUN HOTEL, hoteli iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
KAY SUN HOTEL iherereye ahantu hafite umwihariko wo gutuma abahagera babasha kwishimira ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, bakagira umwanya wo kuruhuka no gusabana, mu gihe basuye Akarere ka Rutsiro n’utundi duce two mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Aha ni ahantu hashobora kugirira akamaro abantu bakeneye kuruhuka, abari mu ngendo z’akazi, ba mukerarugendo ndetse n’abashaka ahantu ho gutegurira ibirori bitandukanye.
KAY SUN HOTEL ifite amateka maremare, kuko yatangiye gukora mu mwaka wa 2022, ikaba imaze imyaka 4.
Umwihariko ukomeye wa KAY SUN HOTEL ni aho iherereye mu Murenge wa Boneza, ahantu umuntu ashobora kubona neza Ikiyaga cya Kivu kandi akishimira amahumbezi yaho cyane ko hari ibirwa bitanduka aho uba witegeye Ijwi muri Congo.
Uhasanga ahantu ho kwicara no kuruhukira ureba ikiyaga, bigatuma iyi hoteli iba imwe mu hantu umuntu ashobora kwifashisha mu gihe ashaka kuruhuka cyangwa gutembera muri Rutsiro.
Kay Sun Hotel kandi itanga amahirwe yo gutembera mu Kiyaga cya Kivu, bikaba ari kimwe mu bikorwa bishobora kongera umunezero w’abashyitsi bayigana aho batemberezwa ku birwa bihegereye ndetse no mu kivu, Baruhuka ndetse banasabana nabo bazananye nabo.
Nk’uko ubuyobozi bwa Kay Sun Hotel bubivuga, iyi hoteli ifite amacumbi, resitora ndetse n’ahantu ho kwakirira ibirori bitandukanye.
Yakira abantu bagiye mu bikorwa by’akazi, inama, ubukerarugendo ndetse n’abashaka ahantu ho kuruhukira.
Ku bijyanye n’ibirori, Kay Sun Hotel ishobora kwakira ibikorwa birimo ubukwe, inama n’ibindi birori, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi, bugera ku barenga 1,000 bitewe n’ubwoko bw’igikorwa n’imiterere yacyo.
Iyi hoteli kandi yakira abashaka gutegura ibihe byihariye, harimo marriage proposal, ku bashaka gusaba abo bakundana kubana.
Niyonkuru Dieudonne, Umuyobozi wa Kay Sun Hotel, avuga ko yashinzwe mu mwaka wa 2022.
Avuga ko Abatembereye hano cyangwa abaje kuruhukira muri Kay Sun Hotel bakunda imikino hari n’amahirwe yo gukina Imikino itandukanye irimo Volley ball Beach , Table Tennis ndetse n’indi mikino itandukanye , aho biterwa n’amahitamo y’umukiriya.
Yakomeje avuga ko abagana Kay Sun Hotel babishaka bagira n’umugoroba wo kuganira bakikije umuriro ucanwa mu rwego rwo gutarama.
Ibi bituma Kay Sun Hotel ikomeza kuba ubukombe muri aka Karere bitewe na Service Nziza zihatangirwa.
Mu rwego rwo kumenyekanisha amahoteri n’ahantu nyaburanga byo mu Ntara y’Iburengerazuba, IMENA PRESS RWANDA yahisemo kugeza ku abanyarwanda n’abanyamahanga amakuru ku hantu hatandukanye umuntu ashobora gusura, kuruhukira no kwishimira ibyiza byaho.
Kay Sun Hotel ni hamwe mu hantu twasuye muri uru rugendo, by’umwihariko kubera umwanya iherereyemo hafi y’Ikiyaga cya Kivu ndetse na serivisi zitandukanye ihereza abayigana.
Niba uteganya gusura Akarere ka Karongi cyangwa ibindi bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda, Kay Sun Hotel ni hamwe mu hantu ushobora kureba nk’ahantu ho kuruhukira, gucumbika, gusangira, gukora inama cyangwa gutegurira ibirori.
Urugendo rwa IMENA PRESS RWANDA rurakomeza. Hari andi mahoteri n’ahantu nyaburanga byo mu Ntara y’Iburengerazuba tuzakomeza gusura no kumenyekanisha, mu rwego rwo kugeza ku bakunzi bacu amakuru ku byiza, serivisi n’amahirwe biboneka mu bice bitandukanye by’u Rwanda.









Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo